Agaseke k’Amahoro: Umuco w’Ubufatanye n’Urukundo w’Ababyeyi bo mu Karere ka Ngoma
Mu Karere ka Ngoma, abagore bari kwandika amateka anyuze mu bikorwa byuje urukundo, ubumuntu, n’indangagaciro z’ubumwe n’iterambere. Agaseke k’amahoro, nk’uko abatuye akarere bakita, ni igikorwa cyatangijwe n’ababyeyi b’abagore, kigamije gufasha bagenzi babo bafite amikoro make, binyuze mu bwuzuzanye no kwitura igihugu ibyo bamaze kugeraho.
Muri iki gikorwa, abagore bo mu midugudu n’imirenge itandukanye bashyira hamwe imyaka nk’ibishyimbo, ibigori, umuceri, cyangwa ibindi bifite agaciro, bakabishyira mu gaseke iyo bamaze gukusanya imyaka n’ibindi bikenewe gufasha umuryango ukenye ubufasha abo babyeyi basura urugo rumwe rukennye cyangwa rufite ikibazo bakaruremera.
Iki gikorwa gifite umwihariko kuko kimaze kumenyerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, kikaba cyaragiye gifata indi ntera bitewe n’ubushake n’uruhare rw’abagore mu iterambere. Ntikigarukira gusa ku gutanga ibiribwa, ahubwo kinubaka icyizere, kigafasha imiryango kuva mu bukene, kikanasigasira umuco wo gukunda igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie avuga ko iki gikorwa cy’indashyikirwa ari urugero rwiza rw’uko abaturage bashobora kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati: “Agaseke k’amahoro ni igitekerezo cyiza cyaturutse mu baturage ubwabo, by’umwihariko ababyeyi b’abagore. Ni ikimenyetso cy’uko iterambere rishingira ku bumwe, urukundo n’ubwitange. Dushyigikiye cyane iki gikorwa kuko gifasha imiryango yacu kwikura mu bukene, kikongera icyizere n’ubufatanye mu baturage. Abagore bo muri Ngoma baragaragaje ko bafite ubushobozi bwo guhindura sosiyete mu buryo bufatika.” Yasoje asaba abandi babyeyi by’umwihariko urubyiruko kwigira kuri iki gikorwa cy’agatangaza, bagaharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye.
Agaseke k’amahoro si igikorwa gusa, ni isomo rikomeye ku muryango nyarwanda bigaragaza ko iterambere rishoboka iyo abantu bahuje umutima wo gufashanya, kwitanga no kwiyubakira ahazaza heza binyuze mu bufatanye hagati y’abaturage.