AKARERE KA NGOMA GAKOMEJE KWEGEREZA ABATURAGE UBUVUZI
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/01/2016, mu Karere ka NGOMA, habaye igikorwa gikomeye cyo gutaha Postes de Santé ebyiri. Postes de Santé ya NTOVI, iherereye mu mudugudu wa Kigesi, Akagari ka Ntovi mu Murenge wa RUKUMBERI naho Poste de Santé y’AKABUNGO ikaba iri mu mudugudu wa Nyamirambo, Akagari k’Akabungo mu Murenge wa Mugesera. Izi postes de Santés zombi zikaba zarubatswe ku nkunga y’Ingabo z’Igihugu(Rwanda Defence Force=RDF), mu bikorwa bimaze kumenyerwa ko Ingabo z’Igihugu cyacu zikora mu rugamba rwo guteza Igihugu imbere. RDF ikaba yaratanze kuri buri poste de santé inkunga isaga miliyoni icumi, bivuga ko postes de santé uko ari ebyri zatanzweho inkunga y’amafaranga arenga miliyoni makumyabiri(20.000.000 F).
Izo postes de Santé zaje zikenewe kuko abaturage bazisunga bari basanzwe bakoraba ibirometro bisaga icumi kugira ngo bagere aho bari basanzwe bivuriza. Bakaba baragaragaje ibyishimo byinshi, ariko cyane cyane bashimira Ingabo z’Igihugu zikomeje kwita ku Banyarwanda. Izo postes de santé zikaba zaratangiye gukora, kandi zifite ibikoresho by’ubuvuzi bya ngombwa bikenerwa muri Postes de santé.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera, Colonel Bertin Mukasa CYUBAHIRO, yabwiye abaturage ko yibuka cyane amagambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yababwiye, asa n’aho abaha icyerekezo, aho yabawiye ko Igisirikare cyabohozaga Iguhugu icyo gihe aricyo kizaba ni umusingi w’Igihugu. We akaba abifata nk’impanuro, uhereye ibihe bikomeye barimo. Yibukije ko kuba ingabo zarafashe iya mbere mu kubohora Igihugu, mu guhagarika Jenoside, ntabwo ingabo zabura mu kubaka iterambere ry’Igihugu. Igikorwa rero cyo kubaka Postes de santé ni kimwe mu bikorwa byinshi RDF ikora, byo guteza imbere iibereho myiza y’Abanyarwanda. Muri rusange, RDF, yubatse n’amashuri, ubu ikaba imaze kubaka postes nk’izo hose mu Gihugu ; muri Ngoma, ikaba ihafitiye umugambi wo kuzahubaka postes de santé zigera ku icumi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame KIRENGA Providemce wari umushyitsi mukuru icyo gikorwa, yashimiye abaturage mu bikorwa binyuranye byaranze impera z’umwaka kandi bakoze neza, harimo kwitorera Itegeko Nshinga rivuguruye. Yababwiye ko rero bagomba gukomeza gukunda umurimo, bagashyira hamwe imbaraga, bagakomeza kwiteza imbere, abasaba kubungabunga ibikorwa remezo bibagezwaho, harimo n’izo postes de santé. Yabasabye kandi gukomeza kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, bakageza ku ijana ku ijana.
Muri icyo gikorwa cyo gutaha izi postes de santé habayemo igikorwa cyo kugeza ku baturage 200 batishoboye, ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe n’abakozi b’Akarere ka Ngoma. Hatanzwe na none inzitiramubu mu rwego rwo gukumira iyi ndwara yongereye ubukana, dore ko n’izo postes de santé zigaragaza ko umubare munini w’abamaze kwivuriza muri izo postes de santé ariyo ndwara barwaye.
Muri ibi birori kandi wabaye umwanye wo gushimira, abayobozi b’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza, bamaze kugeza ku ijana ku ijana batanga imisanzu y’ubwisungane.
By SIBOMANA Jean Bosco