AKARERE KA NGOMA KIBUTSE ABARI ABAKOZI BA LETA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUSTSI MU 1994.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 14/06/2022 ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 abari abakozi ba Leta bakoreraraga amakomine yahujwe akaba Akarere ka Ngoma bishwe mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabanjirijwe no gushyir indabo ku rwibutso rwa Kibungo no ku rwibutso ruri ku karere ka Ngoma rwanditseho amazina yabakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA ari kumwe na Perezida w’inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie, V/M ushinzwe ubukungu Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque, V/M ushinzwe imibereho myiza MUKAYIRANGA Marie Gloriose, Abajyanama mu nama njyanama y'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abakozi b'Akarere ka Ngoma n'abaturage bafite ababo bahoze ari  abakozi ba Leta bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwatanzwe na NTIJYINAMA Juvenal ku mibereho y'abari abakozi yagarutse ku mateka mabi bhuraga yabo mu kazi aho Abatusti byabasabaga guhora bigura kandi iyo wabaga urimo hari ibyo wabaga utemerewe gukora nko kuba wasaba kujya kwiga muri Kaminuza haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga dore ko abahabwaga akazi bagombaga kuba ari 1%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yemeza ko gufata umwanya wo kwibuka abari abakozi b’amakomini bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ukubasubiza agaciro bambuwe bigatuma abakozi bazirikana ikivi bagenzi babo batushije bityo bakiyemeza gukora neza bagamije gutanga umusaruro no kunoza imibanire myiza mu kazi kabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abakozi kubana mu mahoro

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. GASANA yibukije abari muri uyu muhango ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikomoka kuri politiki mbi yaranze leta za mbere zateguye kurimbura Abatutsi mu 1994 avuga ko ubu u Rwanda rufite Ubuyobozi bwiza bushyira imbere Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere Abanyarwanda bose yijeje abaturage ko politiki ya Leta iganisha abaturage aheza, bakabaho batekanye  bakaba abaturage bafite imibereho myiza.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA

Abakozi bishwe mu jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibutswe uyu munsi ni abakoreraga ayahoze ari ari komini Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera, na komini Sake zahujwe zikaba Akarere ka Ngoma.

Uyu muhango waranzwe kdi no gucana urumuri rw'icyizere

Ku cyicaro cy'Akarere ka Ngoma hari urwibutso rwanditseho amazina y'abari abakozi ba leta bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Back