Akarere ka Ngoma kibutse abari abakozi b'amakomini yahujwe akaba Akarere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kunamira abari abakozi b'amakomini yahujwe akaba Akarere ka Ngoma

Kuri uyu gatanu taliki 19.05.2023 ku cyicaro cy'Akarere ka Ngoma habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hibukwa abari abakozi ba Leta bakoreraga amakomini yahujwe akaba Akarere ka Ngoma. Abibutswe kuri uyu munsi ni abakozi 27 babashije ku menyekana nkuko amazina yabo agaragara ku rukuta ntangabutumwa ruhereye ku biro by'Akarere ka Ngoma.

Ikigorwa cyo Kwibuka abari abakozi cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Umuyobozi w'ingabo muri Ngoma, Bugesera, Kayonza na Kirehe Bgde Comndr Lt Col Gaetan NZABONIMPA , Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma Madamu MUSABWASONI Sandra wari kumwe na bamwe mu bajyanama, Umuyobozi wa Polisi SP Benjamin GASHAYIJA, Umuyobozi w'Ubugenzacyaja mu karere Carmel INTUJUMURERWA  hamwe nabandi bagize inama yumutekano itaguye y'Akarere ka Ngoma, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge,abakozi b'Akarere ndetse n'abaturage.                                    

Abatanze ubuhamya bahurije kukuba abakozi b'abatutsi bakoreraga muri aya makomini batotezwaga bazira ubwoko bwabo, aho babanje gujya batotezwa bakiri mu mashuri abanza n'ayisumbuye ndetse bagashakirwa impamvu zatuma birukanwa mu kazi.

Muri iki gikorwa Abakozi b'Akarere ka Ngoma baremeye inka umuturage witwa RUHAMAMUNTWARI Elise wo mu nurenge wa Kibungo/Mahango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abakozi gukora akazi kabo neza bakorana nk'ikipe imwe birinda amacakubiri ndetse n'ikindi cyose cyabatandukanya mu mirimo bashinzwe kugirango barusheho gutanga umusaruro.

Abibutswe ni abantu 27 babashije kuboneka mu bakoraga ibyahize ari amakomini ya Birenga, Kigarama, Sake, Mugesera na Rukira yahujwe akaba Akarere ka Ngoma.   

Back