Akarere kahaye inka Dasso wagaragaje ubunyangamugayo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/03/2018, imbere y’abaturage benshi bari bateraniye mu nteko y’abaturage y’Akagari ka Karama, mu Murenge wa Kazo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano banyuranye, yagegejeje kuri Dasso Fabrice Tuyisenge, inka yo kumushimira. Uyu Dasso Fabrice Tuyisenge yashimiwe ku bunyangamugayo yagaragaje igihe yasubizaga amafaranga miliyoni 2 yari yatoraguye zatawe n’umuturage wari waje kwaka serivisi ku Murenge, mu mpera z’umwaka ushize wa 2017.
Dasso Fabrice Tuyisenge, we yemeza ko gusubiza ariya mafaranga yabikoze nk’inshingano ze ariko ahereye ku nyigisho yahawe mu buzima bwe bunyuranye no mu rwego rw’akazi , cyane cyane izo atora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME; ndetse n’umutimanama ukaba waramusabye kwishyira mu mwanya w’uwataye ayo mafaranga.
Madame MUKASHYAKA Hyacinthe, washubijwe amafaranga yashimiye cyane uyu Dasso, amusabira imigisha myinshi ku Mana kuko igikorwa yamukoreye, ari igikorwa kidasanzwe. Yashimiye n’ubuyobozi kuba bwigisha abakozi babwo indangagaciro zinyuranye harimo gukundana no gushyira hamwe.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMABAJE Aphrodise yashimiye Dasso Fabrice Tuyisenge ku butwari yagize, nk’umuntu ukiri muto, agasubiza ayo mafaranga menshi gutyo aho kugira umurururmba wo kuyatwara. Yasabye urubyiruko, kumwigiraho, rugakora, rukajya rurya ibyo rwavunikiye, kandi rukagaragaza ubutwari mu bintu binyuranye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bukaba bwagejeje kuri Dasso Fabrice Tuyisenge, inyana nziza ifite agaciro k’ibihumbi 300, mu rwego rwo kumushimira ubwo bunyangamugayo butagereranywa yagaragaje no kugaragaza ko ibyiza nk’ibyo bigomba gushimwa.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back