AKARERE KIBUTSE ABAKOZI BAZIZE JENOSIDE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/06/2018. Akarere ka Ngoma kibutse abakozi b’amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Ngoma, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bakozi bakoreraga muri ayo makomini 5 ariyo  Birenga, Kigarama, Mugesera Rukira na Sake, bibutswe ni 25. N’ubwo uyu mubare utari uwanyuma, kuko hari abakekwako batamenyekane, ubuke bwabo buragaragaza  uko politiki yo guheza Abatutsi mu mirimo ya Leta yari imeze. Iki rero  cyagarutsweho cyane, haba mu buhamya no mu biganiro byatanzwe. Kuko uku guheza  Abatutsi ku byiza by’Igihugu no gutotezwa nibyo byavuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu biganiro n’ubuhamya bunyuranye byatanzwe, byose byagarutse ku ivangura n’ihezwa byakorewe Abatutsi mu mirimo ya Leta n’uko n’abo bake bari abakozi ba Leta bishwe nabi. Bose bahurije ku gushimira Ingabo z’Igihugu(Zahoze ari iza  FPR-APR), zahagaritse Jenoside na Leta yatanze ihumura ku Banyarwanda bose, kuri ubu ubumwe n’ubwiyunge bikaba biganje.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagarutse kuri Politiki mbi  y’ubutegetsi bubi bwabibye imbuto mbi y’amacakubiri mu Banyarwanda, aho Abatutsi babujijwe uburenganzira, benshi baricwa abandi birukanwa mu Gihugu. Byageze ubwo na bake cyane bari abakozi ba Leta nk’abakomini bibukwa, bicwa kugeza n’aho bagenzi babo bagira uruhare mu kubahiga no kubica. Yavuze ko kwibuka abakozi  ari ngombwa kuko bidufasha kwimika umuco w’amahoro n’urukundo aho turi hose, twamagana ikintu cyose cyahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yashoje asaba gukomeza « Kwibuka, Twiyubaka », dushyigikira ibyiza dukomora ku Miyoborere myiza dukesha Nyakubakwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back