Amakipe y’Akarere ka Ngoma yaserukiye Intara y’Iburasirazuba yatsindiye gukina imikino isoza irushanwa Umurenge KagameCup 2023.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye amakipe ahagarariye Akarere mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2023 abizeza kubashyigikira.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 17.06.2023, nibwo amakipe y’Akarere ka Ngoma ariyo Sitball na Volleyball mu bakobwa hamwe na volleyball mu bahungu yari ahagarariye Intara y’Iburasirazuba mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup 2023 yaserutse gitore mu mikino ya ¼ yabereye ku bibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Aya makipe yari aherekejwe n’Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana MUTEMBE Tom ibi byose bikaba byakozwe mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu no kubashygikira.

Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye aba basore n’inkumi babashije kwitwara neza imbere y’utundi turere natwo twifuzaga gukomeza mu cyiciro gikurikiraho yagize ati: “Nibyo twajye hano gukina tuzi neza ko n’utundi turere twiteguye kandi nibyo kuko twese turashaka kwegukana igikombe muri aya marushanwa yitiriwe umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME, uyu munsi bigenze neza hari amakipe yacu atsindiye gukomeza mu cyiciro gikurikiraho ariko natwe nk'ubuyobozi turakomeza kuba hafi abakinnyi bacu kugirango mu cyiciro gikurikiraho tuzitware neza”

Ikipe ya Volleyball mu bahungu na Sitball mu bakobwa yatsindiye itike yo kuzitabira imikuno ya 1/2 iteganyijwe kuzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye iherereye mu karere ka Huye mu mpera z'icyumweru gitaha.

Back