Amakoperative 4 agizwe n’abantu bafite ubumuga yatewe inkunga izabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Amakoperative ane y'abantu bafite ubumuga mu Karere ka Ngoma yatewe inkunga ya 4,000,000

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga; Ubuyobozi bw’Akarere bwateye inkunga amakoperative ane ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda 4,000,000. Uyu munsi usanze hari byinshi bifatika bamaze kugeraho bizamura imibereho myiza yabo harimo kwizigamira mu matsinda no kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi nka bumwe mu buryo bwo kubafasha kwiteza imbere. 

Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye bavuze ibyiza Leta y’Ubumwe imaze kubageza. Uwitwa Umutoni Erinestine wo mu mudugudu wa Rurama,Akagari Ka Buliba, Umurenge wa Rukira avuga ko imiyoborere myiza y'igihugu yatumye abantu bafite ubumuga bumva batekanye kuko batacyitwa amazina abatesha agaciro. Ati:" Turashima Intore izirusha intamwe kubera agaciro yahaye abantu bafite ubumuga none natwe tugeze aho kugira abaduhagararire mu nteko ndetse dutanga n’ibitekerezo igihugu kigenderaho mu gufata ibyemezo”.

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Karere Ka Ngoma Bwana MUTABAZI Kennedy, yavuze ko bashimira Leta kubera uruhare runini igira mu kuzamura imibereho yabo asaba imiryango ifite abantu bafite ubumuga kubabaruza kugira ngo bamenyekane nabo bazajye mu igenamigambi ry'igihugu  bafashwe. Yashimiye Akarere ka Ngoma ku nkunga ingana na Miliyoni enye isanzwe ihabwa amakoperative buri mwaka mu kubafasha gutezaimbere ibikorwa by’ayo makoperative.

Umuyobozi w'akarere Ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie, avuga ko Leta yashyize imbaraga mu gutuma abantu bafite ubumuga imibereho yabo ikomeza kumera neza ndetse no kubafasha gutera imbere dore ko biri no muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2 itangira uyu mwaka. Yagize ati: "Leta y'u Rwanda yimakaje ihame ryo kutagira umuntu n'umwe usigara mu itera mbere hagamijwe kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda zose z'igihugu.Muri gahunda ya NST2,kwita Ku bantu bafite ubumuga bifatwa nk'ikibazo gikwiye kwitabwaho n'inzego zose tukabinjiza mu iterambere ryabo ariko bikaba bigomba no gushyigijirwa binyuze mu ishyirwaho rya politike n'amategeko abarengera". Akomeza avuga ko Akarere Ka Ngoma kazakomeza gushaka ibisubizo by'ibibazo bicyugarije abantu bafite ubumuga.

Kugeza ubu mu karere ka Ngoma,mu rwego rwo gufasha abantu bafite ubumuga kwiteza imbere, hari amatsinda yabo 150 agizwe n'abantu 4162 yizigamiye 61,559,800frw.Ayo mafaranga harimo ayashowe mu buhinzi n'ubworozi angana na miliyoni zisaga 33Frw,mu bucuruzi hashowemo miliyoni zisaga 22Frw  n'ingoboka zihabwa abagize ayo matsinda zingana na 4,352,000Frw.

Back