Amavuriro y'ibanze yegerejwe abaturage yabaruhuye ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z'ubuvuzi kure yabo.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima no kwegereza abaturage ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme, mu Karere ka Ngoma hamaze gushyirwaho amavuriro y’ibanze 23 afasha mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma. Aya mavuriro aratanga ubufasha bw’ibanze ku barwayi, by’umwihariko abatuye kure aho bagorwaga no kugera ku bigo nderabuzima mu buryo byoroshye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie NIYONAGIRA, agaragaza ko aya mavuriro ari igisubizo gikomeye ku bibazo by’ubuzima byari bihari. Yagize ati: "Ubundi hari aho byasabaga ko umurwayi agenda ibirometero byinshi ajya kwivuza. Ubu rero, tubifashijwemo na Leta n’abafatanyabikorwa, aya mavuriro atuma abaturage babona serivisi z’ubuvuzi hafi kandi vuba."
Abaturage bishimira iri terambere, kuko byabafashije kugabanya urugendo bakoraga bajya kwivuza, bityo bakabasha kubona ubuvuzi bwihuse. Mukandori Claudine, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukira, yagize ati: “Kera iyo umwana wanjye yarwaraga, byansabaga kujya ku kigo nderabuzima cya Gituku kiri kure, rimwe na rimwe bikadutwara amasaha menshi. Ubu aho dufitiye ivuriro hafi rya Buliba ndagenda nkavuza umwana vuba ngasubira mu mirimo yanjye.”
Naho mugenzi we witwa NDIKUMANA Charles atuye mu Murenge wa Sake aravuga ko kwegerezwa ivuri ry’ibanze hafi bimufasha kwivuza kare bigatuma indwara idashobora kumurembya. Yagize ati: “Turashimira Leta ycu kuko ihora idutekerezaho iri vuriro rya Nkanga ryaradufashije cyane kuko byaturuhuye ingendo ndetse n’amafaranga twatakazaga kujya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma Sake, ikindi twishimira nuko dukoresha Mituweli bakatuvura tudatanze amafaranga menshi.”
Mu gihe ubuvuzi bw’ibanze bukomeje kwegerezwa abaturage, abatuye Akarere ka Ngoma barasabwa gukomeza kwitabira kujya kwa muganga hakiri kare, ndetse bagakurikiza inama z’abaganga kugira ngo birinde indwara.
Kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma ni kimwe mu bigaragaza umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

