BDF yiteguye gushyigikira imishinga yahungabanyijwe na COVID-19

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (BDF) cyatangaje ko kigiye kongera imbaraga mu gushyigikira imishinga yagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi byagarutsweho na SIKUBWABO Innocent, uhagarariye BDF mu Karere ka Ngoma, ubwo yari mu biganiro n’abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse (SACCO) byo muri aka Karere.

Mu kiganiro cyari kigamije gukangurira SACCOs gufasha abakorera mu nzego z’imari kubona inguzanyo binyuze mu bufatanye na BDF, byagaragaye ko hari imishinga myinshi yazahajwe na COVID-19, ariko ifite ubushobozi bwo kongera kubyutsa ubukungu mu baturage mu gihe yaterwa inkunga.

Yagize ati: “Dukeneye kongera gutera inkunga imishinga ifite ingufu ariko yahuye n’ibibazo bya COVID-19, tukayifasha kongera kwiyubaka binyuze mu bwishingizi no mu nguzanyo zorohereje.”

Abayobozi ba SACCO bagaragaje ubushake bwo gukorana na BDF kugira ngo abaturage babone amahirwe yo kongera gusubira ku isoko ry’imari, bityo bakomeze ibikorwa by’iterambere.

Iki gikorwa ni kimwe mu byitezweho gufasha ubukungu bw’abaturage kwiyubaka, binyuze mu kongera amahirwe yo kubona igishoro ku mishinga y’inzego zitandukanye harimo ubuhinzi n’ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

 

Back