BNR yashimiye abagore bahize abandi mu gukangurira bagenzi babo kwitabira serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashimiye abagore b’indashyikirwa bakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza bagenzi babo kwiyandikisha no gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni igikorwa cyasojwe ku mugaragaro mu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Pudence Rubingisa, ari kumwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Madamu Soraya Hakuziyaremye.
Ubwo hasozwaga iki gikorwa cy’ubukangurambaga, abayobozi bashimye uruhare abagore bagize mu gutuma abandi bagore barenga 16,000 biyandikisha kuri serivisi za Mobile Money na Airtel Money, bifasha mu kwagura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no guteza imbere imibereho y’umuryango.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Pudence Rubingisa, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwigira no kwihutisha iterambere ry’abagore. Yagize ati: "Iyo umugore abonye uburyo bworoshye bwo kugera ku murimo n’ifaranga, bituma umuryango wose utera imbere. Ndashimira abagore bagaragaje ubwitange mu gusobanurira bagenzi babo inyungu ziri mu gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari. Turifuza kubona iyi mibare y’abagore biyandikisha ikomeza kuzamuka, ndetse n’abatanga izo serivisi bagakomeza kwegera abaturage, by’umwihariko abagore bo mu cyaro."
Na ho Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Madamu Soraya Hakuziyaremye, yashimye intambwe imaze guterwa mu gutanga serivisi z’imari zinoze kandi zigerwaho na bose. Yagize ati: "Nta terambere rirambye rishoboka hatabayeho uruhare rw’abagore. Iyo dufunguye amarembo y’imari ku bagore tuba duteje imbere umuryango wose ndetse n’igihugu muri rusange. Iyi gahunda igaragaza ko abagore bashoboye kuba igisubizo mu guhindura imyumvire, gukoresha ikoranabuhanga no kugera ku bukungu burambye."
Abagore bahawe ibihembo b’indashyikirwa bavuga ko ubukangurambaga bwabafashije kumenya akamaro ko kugira konti z’ikoranabuhanga, gutanga no kwakira amafaranga ku buryo bworoshye, kandi bibongerera icyizere mu kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kwizigamira n’imishinga mito.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyari kigamije kugabanya icyuho mu buryo abagore n’abagabo babona serivisi z’imari, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, cyane cyane mu cyaro