“Gira isuku usobanuke” agashya kamuritswe mu nteko rusange y’abagore mu karere ka Ngoma.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/08/2022 mu Karere ka Ngoma hateranye inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'abagore bo mu karere ka Ngoma ifite insangamatsiko igira iti: "Uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”. Iyi nama yamurikiwemo agashya kitwa “Gira isuku usobanike” kagamije gukangurira abaturage kwimakaza umuco w’isuku yaba ku mibiri yabo ndetse naho batuye.
Inama yatangijwe kdi iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKAYIRANGA Marie Gloriose atangira aha ikaze abitabiriye inteko anabashimira ubwitabira n'umurava badahwema kugaragaza wo gushyigikira Abagore.
Mbere yo kwinjira mu ngingo zaganiriweho habanje kubaho imurikabikorwa ry'ibikorwa by'abagore bihangiye imirimo bari baje kumurikira inteko rusange: Raporo y'ibikorwa byakonzwe na CNF 2021-2022; Imihigo ya mutima 2022-2023; Amahirwe ari mu karere agamije guteza imbere umugore (BDF); Ejo heza ubwizigame bw'igihe kirekire; Ubukangurambaga ku isuku n'isukura muri gahunda yiswe Gira isuku usobanuke, umugoroba w'isuku mu karere ka Ngoma; Habayeho kandi umwanya w'ibibazo n'ibitekerezo.
Nyuma y'ibiganiro hasinywe Imihigo ya Mutimawurugo 2022-2023 ku rwego rw'Akarere, Imirenge ihagarariye indi n'utugari duhagarariye utundi.
Mu rwego rw'isuku n'isukura muri gahunda ya Gira isuku usobanuke hashyizweho umunsi wihariye w'umugoroba w'isuku hose mu midugudu hakaba hagiye gutegurwa vuba umunsi wo kuzatangiza icyo gikorwa cy'ubukangurambsfa k'umugaragaro ku rwego rw'imirenge.
Muri iyi nteko rusange hagaragajwe uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango aho yerekanye uko imirenge igenda irutanwa ku bijyanye n’iterambere ry’umuryango ndetse n’isuku n’isukura.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasabye abari mu nama gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga n'ubuvugizi mu bikorwa byose byateza imbere umugore banoza imikorere n'imikoranire n'izindi nzego bakarushaho guharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.