Gucanira umujyi wa Kibungo byafashije abahakorera kongera amasaha y’akazi mu ijoro.

Abacuruza bakomeje ibikorwabyabo mu masaha y'ijoro mu gihe mbere wasangaga bataha kare kubera umwijima

Umujyi wa Kibungo niwo mujyi w’Akarere ka Ngoma kuri ubu umaze kugira ibikorwaremezo bishimishije birimo Stade, Hotiel ndetse n’imihanda ya kaburimbo ireshya na 8,5Km inyura hirya no hino mu makaritsiye agize uyu mujyi.

Nyuma y’uko iyi mihanda ya Kaburimbo yuzuye bamwe mu batuye n’abakorera muri uyu mugi barishimira ko hamaze kugezwa amatara yo ku mihanda kuburyo usanga no mu masaha akuze abantu aba ari urujya nuruza bitandukanye no mu minsi yashize kuko batacikanga ijoro ry’umwijima wajyaga utuma nk’abacuruzi bafunga ibikorwa byabo hakiri kare cyane.

Abakorera ubucuruzi n'abagenda mu mujyi wa Kibungo baravuga ko gucanira uyu mujyi amatara yo kumuhanda byabafashije kongera amasaha y'akazi mu gihe cy'umugoroba bityo bigatuma barushaho kwiteza imbere bakemeza Kuba mu mujyi wa Kibungo hacanye amatara ari igisubizo kubahakorera kuko bigiye kongera urujya n'uruza mu masaha y'ijoro bikabafasha no kuba bakongera amasaha yo gukora bakageza ku masaha 24/24

Mu masaha y'ijoro usanga abantu hiryo no hino bagenda ntacyo bikanga kubera amatara yo ku mihanda abamurikira

Mu makaritsiye naho amatara yo ku mihanda yabaye igisubizo kuko hatakirangwa umwijima mu masaha y'ijoro.

Back