GUSOZA ICYUMWERU CYO KWIBUKA JENOSIDE BYABEREYE MU MURENGE WA RUKIRA
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13/04/2018, mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hashojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro 24 ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Imihango yo gusoza iki cyumweru yabereye mu Murenge wa Rukira, ahahuriye abaturage b’Imirenge ya Rukira na Murama, isangiye amateka ya Jenoside kuko iyo mirenge yombi yahoze igize Komini Rukira. Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’Umushyitsi Mukuru muri uwo munsi, Depite NKUSI Juvenali, abayobozi b’Inzego z’Umutekano, ab’amadini n’amatorero, Abajyanama b’Akarere, Abayobozi b’ibigo byigenga na Kaminuza n'abakozi b'akarere, bifatanyije n’abaturage benshi cyane kuri uwo munsi.
Imihango yatangijwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, amasengesho no guha umugisha aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwibutso rwa Rukira. Iyo mihango ikaba yarayobowe na Musenyeri Antoni KAMBANDA.
Mu ijambo rye, Meya NAMBAJE Aphrodise yihanganishije kandi akomeza abaturage ba Rukira na Murama muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabwiye abarokotse Jenoside ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza yabo. Ko rero Ubuyobozi bw’Akarere bubizeza gukomeza gukemura ibibazo binyuranye bahura nabyo ku bufatanyije n’izindi nzego. Yashimiye abaturage ku myitwarire myiza bagaragaje muri ibi bihe byo kwibuka, haba mu kwitabira ibiganiro, gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no kwirinda ingengabitekerezo kuko muri iyo mirenge yombi, nta ngengabitekerezo yahagaragaye muri iyi minsi, abasaba gukomereza aho kuko n’ubundi isenya aho kubaka.
Umushyitsi mukuru, Depite NKUSI Yuvenali, yavuze ko nyuma ya Jenosie Igihugu cyacu cyafashe umurongo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; bityo rero buri Munyarwanda akaba ahamagariwe kujya muri uwo murongo kuko amacakubiri asenya. Yagarutse ku kamaro ko kwibuka, agaragaza ko ari ngombwa cyane kuko bituma uko byagenze bihora mu mitima yacu, bityo tugaharanira ko bitazongera ukundi. Yavuze ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwemera ko batsinzwe, bakayireka. Yasabye abantu bose kugira urukundo, ubwumvikane, bagashyira hamwe, ubundi bagakora, bakiteza imbere. Yashoje yongera kwihanganisha Abarokotse Jenoside ababwira ko agahinda katagomba kubaheranwa, ko ahubwo bagomba gukora bagakomeza kwiyubaka, kwiteza imbere no kwigira.
SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back