GUTANGIZA UKWEZI KWAHARIWE IBIKORWA BYA POLISI

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 15/07/2019, mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangijwe Ukwezi Kwahariwe Ibikorwa bya Polisi. Uku kwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Sake na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Ngoma, Madame KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan.

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage” kwatangijwe n’igikorwa cyo kubakira inzu uwamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu utuye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Rukoma, mu Murenge wa Sake.  Minisitiri KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan ari kumwe na Guverineri MUFULUKYE Fred n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara,  DIGP MARIZAMUNDA Juvénal, n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise n’abayobozi b’inzego z’umutekano, yashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyo nzu iri kubakwa na Polisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise watanze ikaze ku bashyitsi, yashimiye Polisi kuba yahisemo gutangiriza uku kwezi mu Karere ka Ngoma, mu rwego rw’Intara.  Umuyobozi w’Akarere kandi yagarutse ku bufatanye bw’Akarere na Polisi bumaze igihe aho Akarere kubakiye Abapolisi  amacumbi meza 7(Police Hostels) mu Mirenge inyuranye, maze Polisi nayo ikoherezamo Abapolisi kandi iki gikorwa kikaba kimaze kugaragaza akamaro kanini mu gucunga umutekano. Yagaragaje ibikorwa by’ingenzi bizakorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi harimo kubaka iyo nzu yatangirijweho uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kubaka ibiro by’umudugudu utarangwamo ibyaha wa Nyagasozi, mu Kagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake, no guha abaturage 100  bo mu mudugudu w’Agatare, Akagari ka Nkanga, mu Murenge wa Gashanda amashanyarazi y’imirasire y’izuba, ndetse n’umuganda ku muhanda uzungurutse ikiyaga cya Sake. Umuyobozi w’Akarere  yashimye ibi bikorwa n’ubufatanye na Polisi.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, DIGP MARIZAMUNDA Juvénal yasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo urugomo mu ngo, ibiyobyabwenge usanga bitera ibindi byaha. Yabasabye kandi kwirinda impanuka zo mu muhanda, yibutsa gahunda ya "Gerayo amahoro", bakarwanya ruswa. Yabasabye gufatanya mu kurinda umutekano kuko ari umusingi w'iterambere.

Naho Guverineri MUFULUKYE Fred yashimiye Polisi ku bikorwa yateganyije gukora muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo harimo kubakira abatishoboye 7 mu ntara yose, gutanga imirasire ku miryango 700 ndetse n'ibindi bikorwa. Yasabye abaturage kwitura Polisi kuba abaturage beza badakora ibyaha.

 

Umushyitsi Mukuru, Minisitiri KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan yashimiye abaturage kuba baje gutanga umuganda wo kubakira uwo muturage wamugariye ku rugamba rwo kubohora Iguhugu. Yashimangiye ko gahunda zo kurwanya ibyaha tugomba kuzigira izacu, bityo hakajya hatangwa amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha. Yavuze ko nta terambere ryagerwaho hakiri ibyaha. Yibukije abantu kwigisha abana indangagaciro nziza uhereye ku gukunda igihugu, gukunda umurimo no gutinya ikibi, bityo tukazabaraga Igihugu cyiza. Yashoje avuga ko uku kwezi  kwahariwe ibikorwa ya Polisi ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Back