Guverineri Pudence RUBINGISA yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko adindiza iterambere ry’umuryango

Guverineri Pudence RUBINGISA yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko adindiza iterambere ry'imiryango yabo.

Ibi yabigarutsweho kuri uyu wa Kabiri taliki 18.03.2025 ubwo hazozwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Ntara y’Iburasirazuba cyasorejwe mu Nteko y’abaturage mu Murenge wa Rukira,Akagari ka Nyinya.

Muri iki gikorwa Guverineri Pudence RUBINGISA yari aherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera ku rwego rw’Intara ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie arikumwe n’abandi bayobozi mu Karere ka Ngoma.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo:

▪ Kuremera imiryango itishoboye yubakiwe muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

▪ Gufasha abana b’abangavu babyaye batagejeje imyaka y'ubukure, aho bahawe ibikoresho by’ibishuri (Amakayi, amakaramu, ibyo kurya n’impuzankano y’ishuri)

▪ Guha ibikoresho urubyiruko rwavuye mu bigo Ngororamuco bizabafasha gukomeza kwiteza imbere mu kazi kabo. 

▪Guha ibikoresho by'ishuri abana baturuka mu miryango itishoboye n'ibindi bikoresho mu rwego rwo kunganira imiryango bakomokamo.

Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence RUBINGISA basabye abaturage ba Rukira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko adindiza iterambere ry’umuryango, guharanira ubumwe bw’abanyarwanda no kugira imidugudu  itarangwamo icyaha yasoje abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, kubakemurira ibibazo no kubafasha mu bikorwa byose bigamije guteza imbere abaturage harimo kubegereza amashanyarazi n’amazi meza.

Ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye.”

Guverineri Pudence RUBINGIZA yasabye abaturage kwirinda amakimbirane bagaharanira gukora cyane bagamije kwikura mu bukene

Abayobozi bashyikirije urubyiruko ibikoresho binyuranye bizabafasha gukomeza kwiteza imbere mu kazi kabo ka buri munsi.

Back