Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage b’Umurenge wa Gashanda gukora cyane bagamije kurushaho kwiteza imbere.
Kuri iki gicamunsi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Pudence RUBINGISA, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu nteko y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Gashanda, Akagari ka Mutsindo.
Mu butumwa bwe, Guverineri Pudence RUBINGISA yashimiye abaturage ku bw’imikoranire myiza n’ubufatanye bagaragaza mu kubaka umutekano n’iterambere ryabo, abibutsa ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gukomeza kubaka igihugu gitekanye:
“Umutekano wacu ni ishingiro ry’iterambere. Turabasaba gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, gufasha inzego z’ibanze kumenya amakuru hakiri kare no kurushaho kwitabira ibikorwa by’iterambere bibafasha kuzamura imibereho myiza y’imiryango yanyu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimye ubwitabire bw’abaturage, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu kubakorera no gushakira ibisubizo ibibazo bibabangamiye.
“Akarere kacu gashyize imbere gukemura ibibazo by’abaturage. Turabasaba gukomeza kugaragaza ubufatanye mu nteko nk’izi, kuko ari umwanya mwiza wo kuganira no gufata ingamba zidufasha gukemura ibibazo bigenda bigaragara hagati y’abaturage cyane cyane amakimbirane ashingiye ku butaka ni ngombwa rero ko abaturage bajya badufasha bakaduha amakuru nyayo kuko aribo baba bazi neza ibibazo by’abaturanyi babo.”
Inteko y’abaturage yabaye umwanya wo kuganira ku bibazo bireba imibereho myiza, umutekano ndetse no gusangira amakuru ya gahunda z’iterambere ziteganyijwe gukorerwa mu Karere ka Ngoma.