Guverineri yashyikirije telefoni abayobozi b’inzego zibanze hamwe n'abakozi bashinzwe kurinda ibyambu zizabafasha kunoza inshingano zabo.
Kuri iki gicamunsi taliki 02.08.2023; Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. GASANA ari kumwe n'Umuyobozi wa NISS ku Ntara Bwana KALISA Antony yasuye Akarere ka Ngoma yakirwa n'Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie arikumwe n'abagize inzego z'umutekano mu karere ka Ngoma.
Guverineri yaganiriye n'abayobozi abasaba: Gutanga serivisi nziza ku baturage; Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko; Kurwanya ruswa n'akarengane; Gushishikariza abaturage kwitegura neza igihembwe cy'ihinga 2024A; Kurwanya no gukumira abasambanya abana
Guverineri yashimiye inzego zose imikorere n'imikoranire abasaba gukomeza kwegera abaturage no kubafasha mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ryabo.
Giverineri Emmanuel K GASANA kdi yashyikirije telefoni zigendanwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa n'abakozi bashinzwe iterambere n'imibereho myiza ku kagali, abajyanama b'ubuhinzi n'abarinzi b'ibyambu hagamijwe kubafasha koroshya itumanaho no gutangira amakuru ku gihe.
Mu karere ka Ngoma hazatangwa telefoni 679 zigenewe abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abakozi bashinzwe iterembrere n’imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’Akagali, abajyanama b’ubuhinzi hamwe n’abarinzi b’ibyambu bikora ku mupaka ihana imbibe n’igihugu cyacu.