GUVERINERI YATANGIJE UKWEZI K’UMURYANGO
Mu Murenge wa Jarama, abaturage bumvishe inyigisho za Guverineri MUFULUKYE Fred, maze biyemeza kubana byemewe n’amategeko no kwandikisha abana.
Kuri uyu wa kane tariki ya 24/05/2018, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe umuryangao mu Karere ka Ngoma, Guvernieri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana MUFULUKYE Fred yatanze inyigisho zigaragaza ibyiza bikomoka ku kubana byemewe n’amataegeko no kwandika abana bavutse. Ibyo yabikoze ahereye ku mibare yari imaze gutangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama Bwana NDAYAMBAJE Emmanuel, wagaragaje ko imiryango irenga 40% yo mu Murenge wa Jarama ibana ku buryo butemewe n’amategeko. Kuri icyo kibazo cyo kwibanira uko bashaka, Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagaragajeko hakomokamo amakimbirane mu ngo, ndetse rimwe na rimwe ashobora kuvamo ibyaha bikomeye harimo kwicana cyangwa kutita ku burere bw’abana.
Mu kiganiro yatanze, Guverineri MUFULUKYE Fred yabwiye abaturage ba Jarama ko muri uku kwezi k’umuryango hagomba kuba ubufatanye, bagakemura ibibazo binyuranye biri mu muryango uhereye ku bibazo bibiri bibyara ibindi byinshi: ikibazo cyo kubana bitemewe n’amategeko no kutandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere. Bityo ababwira ko uku kwezi ari gahunda idasanzwe yo kubaha izo serivisi zombi, nta mafaranga, no kuzibegereza. Yasabye umugore n’umugabo gushyira hamwe, bakuzuzanya, umugore akarushaho kuba mutima w’urugo. Yasabye kandi abaturage kurwanya bivuye inyuma ikibazo cy’inda zidateganyijwe ku bana bato b’abakobwa; aha ariko yeruriye abahohotera abo bana ko amategeko azabakanira urubakwiye kuko kiriya ari icyaha kidashobora kwihanganirwa. Yasabye na none abantu bose kurwanya ibyobyabwenge, kwita ku isuku no kuringaniza urubyaro. Mu gusoza yahamagariye abaturage kwitabira gusezerana mu mategeko no kwandikisha abana maze haboneka imiryango 46 ifite ubushake bwo gusezerana n’abana 34 bo kwandikwa.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back