Hakozwe Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare hatunganywa umuhanda ureshya na Km4
Kuri uyu wa gatandatu taliki 22/02/2025 hirya no hino mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, abayobozi bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025.
Ku rwego rw’Akarere uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Kibungo, mu Kagali ka Karenge ahatunganyijwe umuhanda ureshya n’ibilometero 4. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyambanga Nshwingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr.NYIRAHABIMANA Jeanne arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie n’abandi bagize Inama Njyanama y’Akarere hamwe n’abagize inzego z’umutekano bakorera mu Karere ka Ngoma.
Nyuma y’umuganda abayobozi batanze ubutumwa butandukanye aho basabye abaturage, kwicungira umutekano, kwirinda amakimbirane yo mu miryango, gukora cyane bakiteza imbere, kwita ku mikorehsereze y’ubutaka,Kwirinda indwara z'ibyorezo,kwikingiza kanseri y'inkondo y'umura no kwirinda indwara ya Malariya
Mu butumwa yagarutse Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Intara Dr.NYIRAHABIMANA Jeanne yavuze ko ibikorwa by’umuganda ari ubudasa bw’u Rwanda aho abayobozi bafatanya n’abaturage mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo abasaba gukomeza kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo, gukorera hamwe no gukomeza gusigasira ibyagezweho.