Hari amahirwe atandukanye ashobora kubyazwa ibiyaga bigaragara mu karere ka Ngoma.

Abaturage barishimira ubwato bukorera mu kiyaga cya Mugesera bubafasha koroshya ubuhahirane hagati ya Ngoma na Rwamagana

Kuri uyu wa gatanu taliki 30.12.2022, itsinda ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma riyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana BANAMWANA Beranrd ari kumwe na GATETE John uhagarariye RDB, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abajyanama b’Akarere, Abashoramari hamwe n’inzego z’umutekano bashoje urugendoshuri rw’iminsi ibiri mu karere rwari rugamije kumenya ibyiza nyaburanga biri mu karere ka Ngoma, amahirwe ahari mu ishoramari n’ubukereragundo.

Muri ayo mahirwe hagarutswe ku bwikorezi hifashishijwe icyombo gikorera mu kiyaga cya Mugesera nk’igisubizo mukorohereza abaturage bo mu karere ka Ngoma kuruhande rw'Umurenge wa Mugesera ndetse no mu karere ka Rwamagana ku ruhande rw’umurenge wa Karenge. Uretse iki cyombo ariko umushoramari ugikoresha yavuze ko bafite gahuda yo gutunganya inkengero z’ikiyaga bakahashyira amahoteli kuburyo abantu bajya bahasohokera cyangwa abategereje ko icyombo gihaguruka bakaba bicaye batekanye bafite aho bicira inyota.

Bwana MWIZA Erneste ni rwiyemezamiro wiyemeje gushora imari mu bwikorezi bukorerwa mu kiyaga cya Mugesera avuga ko ari amahirwe kubona uyu munsi ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwahagurutse bukaza kureba uburyo aka gacye kabereye ijisho kandi gaherereye mu mahumbezi y’ikiyaga cya Mugesera karushaho kubyazwa umusaruro ndetse abaturage nabo bikabazanira inyungo ndetse n’ibikorwa by’iterambere. Yagize ati: “Mu byukuri uyu mushinga wo gutwara abantu muri iki kiyaga wajye ukenewe dore ko byagoraga abaturiye iki kiyaga kwambuka gusa turacyafite urugendo kuko twifuza no kubaka amacumbi meza hano ndetse na hoteli izajya ifasha abantu kwica inyota aha turashaka kuhagira ahantu nyaburanga kdi turabyizeye ko tuzabigeraho mu gihe gito kubera ko Akarere katwemereye ko bagiye kuhageza umuriro w’amashanyarazai urumva ko ba rwiyemezamirimo baza gushora imari hano bagiye kwiyongera”  

Uretse iki cyombo cyorosha ubwikorezi mu kiyaga cya Mugesera cyasuwe hari n’ibindi birimo uruganda ruzajya rutunganya rukanongerera agaciro umusaruro w’inanasi, uruganda ruzaba igicumbi cy’ubushakashatsi no gutubura imbuto zo gutera ziri ku rwego mpuzamahanga hamwe n’Amahoteli ari kubakwa mu nkengero z’ibiyaga bya Mugesera na Sake arimo: Mountain Ledge, Sake Beach…

Mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera hari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w'inanasi

Abashoramari biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari ndetse no kureshya bagenzi babo gusa bagaragaje imbogamizi  basaba ko bakwegerezwa ibikorwaremezo kugirango bifashe n'abandi gutinyuka kuza kuhashora imari.

Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yavuze ko bafite gahunda yo kwegera abashoramari bakomoka muri Ngoma bari mu bice bitandukanye bakabashishikariza kuza gushora imari no guteza imbere aho bakomoka ndetse bakazakomeza no kuresha abandi.

Mu gusoza uru rugendoshuri, Bwana BANAMWANA Bernard Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yakomoje ku mahirwe igihugu cyahaye Akarere arimo umuhanda wa Kaburimbo uhuza Ngoma na Bugesera uzafasha mukorosha ubuhahirane asaba abashoramari ubufatanye kugirango bazamurane mu iterambere ry’Akarere

Back