Hasojwe umuhigo wo kwigisha abakuze Gusoma, kwandika no kubara.

Hatashwa urugo mbonezamikurire y'abana bato rwitezweho gufasha abana mu myigire no kurwanya igwingira.

None kuwa 29/5/2023, mu karere ka Ngoma hasojwe umuhigo wo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara abantu bakuze. Igikorwa cyo gushyikiriza abakuze icyemezo kigaragaza ko bize gusoma, kwandika no kubara bagera kuri 218.

Ni igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu karere SP Benjamin GASHAYIJA. Mu gutanga. Muri uyu muhango abakuze bigishijwe gusoma kwandika no kubara bahawe ubutumwa bugaruka ku guharanira kujijuka hagamijwe kugira urufunguzo rw'ubumenyi bagamije nzira z'iterambere ryifurizwa buri muturarwanda.

Abahawe icyemezo cy’ishimwe kigaragaza ko bamenye gusoma,kwandika no kubara  bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wita ku guteza imbere umuryango muri rusange, agashyiraho gahunda z'amarerero y'abakuze zituma umunyarwanda ajijuka bityo akabasha gutera imbere abikesha imiyoborere myiza. Ni igikorwa cyabayeho ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akarere n'Umurenge n'abafatanyabikorwa cyane amadini n’amatorero.

Back