HATANGIJWE GAHUNDA Y’INSHUTI MU MIHIGO
Kuri uyu wa mbere tariki ya 08/07/2019, mu Karere ka Ngoma hatangijwe ku mu garagaro gahunda yiswe Inshuti mu Mihigo (PARTNER IN IMIHIGO).
Inshuti mu Mihigo, ni gahunda yashyiriweho urubyiruko rwiganjemo urwagiriwe akamaro n’imihigo y’Akarere ka Ngoma. Mu byo uru rubyiruko rwungutse harimo guterwa inkunga na BDF (Business Development Fund), guhabwa ibikoresho byo gutangiza no kwagura imishinga ndetse no kuremerwa. Uru rubyiruko rwatewe inkunga rukaba rumaze kwigeza kuri byinshi birimo no guha urundi rubyiruko akazi.
Iki gikorwa cyo gutangiza iyi gahunda y’Inshuti mu Mihigo cyabereye mu Murenge wa Karembo ahari hahuriye urubyiruko rwabyaje inyungu imihigo, rukomoka mu mirenge ya Zaza, Mugesera na Karembo. Akaba ari igikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney.
Nk’uko bamwe muribo babyivugira, ibimaze kugerwaho ni byinshi.
SIBOMANA Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Mugesera yavuze ko yiteje imbere, abikesha inkunga yahawe na BDF mu rwego rw’imihigo, akaba ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho imihigo. Yagize ati ”Ishingiro rya byose ni imihigo. Maze kubona niteje imbere mu buryo bufatika, nasabye bagenzi banjye kunyegera mbasha kubashingira ibyuma, kimwe gitunganya ifu y’ibigori ikindi iy’imyumbati. Nyuma rero nafashe amafaranga make ngura ingurube eshanu”.
Ingabire Devotha ukorera umwuga w’ubudozi i Karembo aho afite atoriye yatangije nyuma yo guhabwa ibikoresho(Toolkit) na BDF mu mushinga wayo wo gufasha urubyiruko rwize imyuga y’igihe gito n’abangavu bacikirije amashuri, yavuzeko ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda washyizeho imihigo.
Yagize ati”Perezida wa Repubulika ndamushimira kuko yaduhaye amahirwe tukabasha kujya ku ishuri tukiga, nta kibazo ngira mbona inyungu kandi nishyura umusoro nta kibazo. Ndamutse ndangije kwishyura inguzanyo nakwaka n’indi ngakomeza gukora. Inama ngira urubyiruko ni ukujya kwiga bakabona impamyabumenyi cyangwa batabishobora, bakangana nkabigisha kuko nubu mfite abanyeshuri nigisha”.
Niyitegeka Bonaventure nawe ahamyako yungukiye mu mihigo y’akarere, yavuze ku buryo yatangije uruganda ruto rutunganya imitobe y’imbuto kugira ngo ateze imbere aho atuye nk’umunyeshuri wari urangije kaminuza. Yavuze kandi ko umushinga we watewe inkunga akanagirwa inama na BDF. Yagiriye inama urubyiruko ko rudakwiye kwishora mu biyobyabwenge ngo rwiteshe amahirwe ruhabwa na Leta.
Yabivuze muri aya magambo “Kugeza ubu nahaye urubyiruko akazi ndetse n’ibikorwa byanjye bituma mpa abandi amasoko atandukanye. Rubyiruko ntimwitinye Leta yacu ibicishije muri gahunda y’imihigo by’umwihariko mu Karere ka Ngoma, yaduhaye amahirwe ntituyapfushe ubusa twishora mu businzi no mu biyobyambwenge”.
Ibyo kwiteza imbere no gushima gahunda y’imihigo aba bose bavuze, babihuriyeho na Uwingabire Gloriose waremewe yubakirwa inzu yo kubamo we na se bava mu bukode. Yagize ati”Amafaranga twatangaga dukodesha turayazigama kuko twubakiwe inzu, bityo tugakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Tworoye ingurube, tukaba tunabasha kubona ibikoresho byo kwifashisha mu guhinga mu rwego rwo kugira ngo duhinge twiteze imbere”.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gutangiza gahunda y’Inshuti mu Mihigo(Partner in Imihigo), umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda washyizeho imihigo. Yongeraho ko abaturage bagomba kubyaza umusaruro ibikorwa biba byabakorewe, asaba abari bitabiriye iki gikorwa kugira umuco wo gukorera ku mihigo. Yakomeje asobanura Inshuti mu Mihigo icyo ari cyo nk’ihuriro ryashyiriweho urubyiruko; uru rubyiruko rukaba rwitabwaho na BDF mu kwiteza imbere. Iki gikorwa cyo gutangiza Inshuti mu Mihigo kibaba kizakomereza mu yindi mirenge igize Akarere ka Ngoma, kikazasozwa hashyizweho ihuriro ry’Inshuti mu Mihigo ku rwego rw’Akarere.
By UMUTONIWASE Clarisse
Stagiaire