Hatangijwe igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage hagamijwe gutanga Indangamuntu Koranabuhanga

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yatangije igikorwa cyo kwifotoza no kwemeza imyirondoro mu guhabwa Indangamuntu Koranabuhanga.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Mata 2026; Mu Mirenge ya Mutenderi na Mugesera hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage, mu rwego rwo kubaha Indangamuntu Koranabuhanga.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, ari kumwe n’inzego z’umutekano ndetse na Bwana MANAGO Dieudonné, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indangamuntu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA). Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mugesera.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yashimangiye ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gutanga serivisi no kugabanya imbogamizi abaturage bahuraga na zo igihe babaga bataye indangamuntu yari isanzwe. Yasabye abaturage bose kwitabira iki gikorwa ku gihe, bagatanga amakuru nyayo kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Yagize ati: “Indangamuntu Koranabuhanga izafasha mu koroshya serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuzima, imari n’izindi. Turasaba abaturage kwitabira ari benshi kandi ku gihe, kugira ngo bose bayibone nta nkomyi.”

Bamwe mu baturage bamaze kwitabira iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye uko giteguwe neza ndetse n’ubufasha bahabwa n’abakozi.

Madamu Mukandayisenga Jeanne, utuye mu Kagari ka Mugatare, Umurenge wa Mugesera, yavuze ko iki gikorwa kije biteguye kuko bajyaga bumva ko hari ahandi bafotowe.

Yagize ati: “Twishimiye uburyo iki gikorwa cyatwegerejwe kandi kigakorwa neza. Indangamuntu Koranabuhanga izadufasha kubona serivisi bitatugoye kuko ntamuntu uzongera kugira ikibazo cyo kuyitakaza.”

Naho mugenzi we Niyonsenga Eric, utuye mu Kagari k' Akabungo mu Murenge wa Mugesera, yagaragaje ko iyi gahunda izafasha mu kunoza umutekano w’amakuru no kugabanya uburiganya.

Yagize ati: “Iyi ndangamuntu nshya izadufasha cyane mu bijyanye n’umutekano w’amakuru yacu no kubona serivisi zizewe. Turashimira Leta yatekereje kuri iyi gahunda igezweho tukabika amakuru yacu mu buryo bw'Ikoranabuhanga.”

Iki gikorwa kizakomeza mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, aho abaturage bose basabwa gukurikiza ingengabihe yatanzwe no kwegera inzego zibegereye kugira ngo buzuze amakuru y'ingoz zabo.

Mu Mirenge ya Mutenderi na Mugesera niho hatangirije igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage kugirangoo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga.

Back