HATANGIJWE ITORERO RY’UMUDUGUDU
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/12/2018, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu Gihugu hatangijwe Itorero ry’Umudugudu. Iri Torero ry’Umudugudu rigiye kubakwa akaba ari “Urugerero rukomeza injishi z’Umunyarwanda ushoboye, zikanakomeza umusingi w’u Rwanda twifuza”.

Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul, akaba n’Umutoza w’Ikirenga w’Itorero ry’Igihugu, yabivuze mu muhango wo gutangiza Itorero ry’Igihugu tariki ya 16/11/2007 “ […]buri Munyarwanda wese akwiriye kumva ko ari intore y’u Rwanda, intore ishingira ku bikorwa bifatika, bizima. Niba iby’umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi ashinzwe ari ukurera abana be cyangwa n’ab’abandi, akaba intore muri ubwo burezi no mu bindi. Niba ari umwubatsi n’uw’akandi kazi, akaba intore mu kubaka ibyo buri wese azabona agashima, atari ukubaka ibitugwa hejuru[…], niba ari umuhinzi cyangwa umworozi agaharanira kuba intore agira umusaruro uboneye[…]”
Iki nicyo Itorero ryo ku mudugudu rigamije: Kurerera u Rwanda intore zirukwiye, ziharanira kururinda no kurwubaka. Amagambo yavuzwe hirya no hino mu Karere ka Ngoma, yavomaga ku cyerekezo cyatanzwe n’Umutoza w’Ikirenga. Hasobanuwe ku buryo burambuye uko Itorero ry’umudugudu riteye aho rigizwe n’Ingamba y’Intore n’Isibo y’Intore. Ingamba y’Intore zijyanye n’ikigero cy’imyaka ibi bikaba bigamije gutuma buri wese ahabwa ikivi agomba kusa bijyanye n’ikigero cy’imyaka ye. Bigafasha kandi kugabana imirimo no gukora nta muvundo, by’umwihariko ingamba y’abana ituma abana barerwa neza. Ingamba ziboneka mu masibo ukurikije imyaka ni:
Ku rwego rw’Akarere Itorero ry’Umudugudu ryatangirijwe mu Murenge wa Gashanda, mu Kagari ka Giseri, ritangizwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise. Muri uyu muhango uretse gusobanura ku buryo burambuye akamaro k’Itorero muri rusange no gukangurira abaturage kwitabira Itorero ry’umudugudu, Umuyobozi w’Akarere yagarutse kandi kuri gahunda y’ubukangurambaga ku Miyoborere myiza n’imibereho myiza mu muryango yaririmo isozwa, gahunda muri rusange yakanguriraga abantu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana bato b’abakobwa; yanagarutse kandi ku ngamba zo kurwanya ruswa n’akarengane.
Twibutseko iyi gahunda y’Itorero ry’Umudugudu ije isanga mu Karere ka Ngoma umuco umaze gushinga imizi wo gukorera mu masibo. Aya masibo akaba asanzwe ari uburyo abaturage batuye hamwe, mu ngo 10-15 zegeranye, bakorera hamwe, bagahwiturana muri gahunda zinyuranye za Leta, mu gukunda umurimo no kutiganda, bagakorera hamwe ndetse bagafashanya. Iyi mikorere yo mu masibo yakwiye mu Karere kose yaturutse mu Kagari Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira. Aka Kagari kakaba karakomeje kuba indashyikirwa muri gahunda zinyuranye, harimo isuku, ubwisungane mu kwivuza, gukorera hamwe no gufashanya. Ibi bikaba bibaye aka wa mugani ugira ngo” Amata abyaye amavuta”.SIBOMANA Jean BoscoPRMCO/Ngoma