Hatangijwe umushinga wo gukurikirana no gufasha abarwayi b’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.
Kuwa 16 Ukuboza 2025, mu Karere ka Ngoma hatangijwe ku mugaragaro umushinga ugamije gufasha no gukurikirana abarwayi bafite indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso, hagamijwe kuborohereza kubona imiti no kwivuza izi ndwara mu buryo bukwiye kandi burambye.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rurenge, Akagari k’Akagarama, aho abayobozi batandukanye b’Akarere, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abaturage bitabiriye iki gikorwa baganiriye ku kamaro k’uyu mushinga mu kurengera ubuzima bw’abaturage.
Mbere yo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga, habanje gusurwa Poste de Santé y’Akagarama yubatswe ku nkunga ya FSH Rwanda, harebwa uko serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’uruhare rw’iki kigo mu kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage batuye muri aka gace.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, by’umwihariko abashyigikiye iyubakwa rya Poste de Santé y’Akagarama, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kunoza imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Uyu mushinga uje ari igisubizo ku kibazo cy’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso zikomeje kugaragara mu baturage. Turashimira abafatanyabikorwa bose bakomeje kudufasha kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane izibafasha kwivuza ku gihe no kubona imiti bitabagoye.”
Abaturage bagaragaje ko bishimiye cyane uyu mushinga, bavuga ko ugiye kubafasha kwirinda ingaruka z’izi ndwara no kubona ubuvuzi bufatika hafi yabo.
MUKAMANA Laurence ni umuturage utuye mu Kagali k’Akagarama yagize ati: “Twishimiye ko indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso zitangiye kwitabwaho by’umwihariko. Byatugoraga kujya gushakira imiti kure, ariko ubu tugiye kujya twivuza hafi y’iwacu kandi tugakurikiranwa neza.”
Naho mugenzi we HITIMANA Jean Paul we yagize ati: “Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso zisaba gukurikiranwa igihe kirekire. Kuba tugiye kubona serivisi zinoze hafi yacu ni intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bwacu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko buzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima mu gushyira imbere gahunda zigamije kwita ku buzima bw’abaturage no kurwanya indwara zitandura, hagamijwe iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.