Hon.SENATERI NYIRASAFARI Esperance yasabye abaturage kwirinda amakimbirane.

Hon.Senateri NYIRASAFARI Esperance yasabye imiryango ibanye nabi kwirinda amakimbirane.

Ubwo bari muruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngoma, abagize itsinda ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda bayobowe na Hon.Senataeri NYIRASAFARI Esperance ari kumwe na Hon.Depite MPEMBYEMUNGU Winifride na Hon.Depite MUKAMWIZA Gloriose basuye imirynago ibanye mu makimbirane baganira nayo banabagira inama y’uko ayo makimbirane yakemurwa burundu bagafatanya mu bikorwa by’itembere.

Hon.Senateri NYIRASAFARI Esperance yabwiye abaturage ko umuryango ubanye mu makimbirane udashobora gutera imbere kuko buri wese aba akora ahisha mu genzi we dore ko baba bumva isaha n’isaha bashobora gutandukana. 

Abagize imiryango yasuwe bemereye izi ntumwa za Rubanda ko bagiye guhindura imyitwarire mibi bagakorera hamwe kandi bakareka ingeso mbi zose zabateraga guhora mu ntonganya ahubwo bagatahiriza umugozi umwe bakubaka umuryango.

Mbere yo kujya gusura imiryango ibanye mu makimbirane intumwa za rubanda zabanje kuganira n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bubagaragariza aho bageze mu gufasha imirynago ibanye mu makimbirane kuyavamo burundu.

Hon.Senateri NYIRASAFARI Esperance na Hon.Depite MUKAMWIZA Gloriose bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie basuye abaturage bo mu Murenge wa Kazo baganira ku iterambere ry'umuryango.

Back