I MUTENDERI HABAYE IGIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

I Mutenderi Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 byabanjirijwe no kujya gushyira indabo ku rwibutso ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi bine.

Kuri uyu wa Kane taliki 17/04/2025, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, ari kumwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage ndetse n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 cyabereye mu Murenge wa Mutenderi.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutenderi mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi 4,117 baharuhukiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yagarutse ku kamaro ko Kwibuka nk’umwanya wo kongera gutekereza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, ariko by’umwihariko ko ari igihe cyo gufata iya mbere mu kurwanya ivangura, ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Kwibuka ni uguhagarara twese nk’Abanyarwanda tukibuka abacu bishwe bazira uko bavutse, ariko tuniyemeza ko bitazongera ukundi. I Mutenderi n’ahandi hose, turi kumwe n’abarokotse tubabwira ko tutabibagiwe, kandi ko turi kumwe nabo mu rugendo rwo kwiyubaka.”

Mu rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Mutenderi haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 4117 bazize Jenoside Yakorewe Abatusti mu 1994.

Back