IBIBAZO BIBANGANIRA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE BYAFATIWE INGAMBA
Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 09/05/2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo isadanzwe, maze ifata ingamba ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage (Human security issues).
Nk’uko bimaze iminsi bivugwa cyane, ibibazo by’isuku nke mu ngo, imirire ibi y’abana, guta amashuri, byugarije imiryango imwe n’imwe y’Abanyarwanda. Ibyo bibazo bidakemuwe, byaba nka rya hwa mu rwondo, bityo bigakoma mu nkokora, iterambere Igihugu cyacu kimaze kugeraho.
Ni mu rwego rwo gusesengura, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, yateranye. Iyobowe na Perezida wayo, Bwana BANAMWANA Bernard, Njyanama yagaragarijwe ishusho rusange kuri ibyo bibazo, maze ifata ingamba zo kubikemura.
Ingamba z’ingenzi zafashwe ni izo gukora ubukangurambaga bwimbitse, bityo abantu bose, baba bayobozi n’abaturage, bakumva ibintu ku buryo bumwe. Isuku ikumvwa ku buryo bumwe, guta ishuri bikarwanywa, kurwaza bwaki bikaba ikizira. Mu Karere ka Ngoma by’umwihariko, hari amasibo -ingo 10 kugeza 15 zegeranye- agenda agaragaza impinduka kubera ubufatanye bw’ingo muri byose. Ibyo byagaragaye mu Murenge wa Sake aho ikibazo cyo kuraza amatungo mu nzu zirararmo abantu ubu cyakemutse hafi 100%: mu masibo, abaturage bubakiranye ibiraro. Inama Njyanama yiyemeje kandi ko buri gihembwe izajya isuzuma raporo kuri ibyo bibazo, ibyiza nk’ibyo bya Sake, bigashimwa, abandi bakabyigiraho, ariko n’ibibi bikagawa.
Aganira n’itangazamakuru Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard, yashimangiye ko ubukangurambaga ari ngombwa mu rwego rwo kuzamura imyumvire ya buri wese, no gukangurira buri wese uburemere bw’ibyo bibazo. Yasabye abaturage kugira imyumvire ikwiye, bagaha agaciro bimwe mu bibazo bafitiye ubushobozi, bidasaba ibindi bintu, bakabikemura, nk’ubwiherero, isuku n’ibindi. Mu rwego rwo kugenzura yavuze ko Abayobozi banyuranye mu nzego z'ibanze, kugeza ku isibo bagomba kuba intangarugero, bityo n’igenzura akaba aribo rizajya riheraho. Yijeje ko ubufatanye bwa bose, mu runana rusanzwe ruranga inzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma, buzatanga umusaruro mwiza.
SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back