Ibigo Nderabuzima birindwi byashyikirijwe moto zizabafasha kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yashyikirije moto ibigo nderabuzima birindwi asaba abayobozi babyo kuzikorasha mu nyungu z'abaturage.

Ibigo nderabuzima birindwi byo mu Karere ka Ngoma byashyikirijwe moto zitezweho kuzafasha abayobozi babyo ndetse nabyo muri rusange kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi mu buryo bwihuse.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, aho yasabye abayobozi b'Ibigo Nderabuzima byahawe izi moto, kuzifata neza bakazikoresha mu nyungu z'abaturage hagamijwe kubegereza serivisi z'ubuvuzi bakirinda kuzikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ibigo nderabuzima byahawe izi moto ni birindwi aribyo: Rukira, Gituku, Rubona, Rukumberi, Kirwa, Kibungo n’Ibitaro Bikuru bya Kibungo. Ni moto zizafasha umukozi ushinzwe ihungabana ndetse n’abandi kuba bajya gusura abaturage bafite ibibazo by’ihungabana no kubafasha gukomeza kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Izi moto zatanzwe uyu munsi, buri imwe ifite agaciro kangana na miliyoni eshanu n'ibihumbi magana atanu na makumyabiri y’u Rwanda (5,520,000Frw) zikaba zaraguzwe kubufatanye n'Umushinga Interpeace binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose ari kumwe n'Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibungo Dr.MUNYEMANA Jean Claude bashyikirije Ibigo Nderabuzima moto zatanzwe n'umufatanyabikorwa Interpeace kubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Back