Ibikorwa by’ingabo na Polisi byasojwe abaturage bo mu murenge wa Jarama basaga 9000 bagezweho n’amazi meza.
Mu Karere ka Ngoma hatsojwe ibikorwa inzego z’umutekano zafashije abaturage mu gihe cy’amezi atatu birimo kubegereza amazi meza, kubakira amacumbi imiryango itishoboye, koroza abaturage, gukwirakwiza amashanyarazi no kubaka ECD.
Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye inzego z’umutekano ku bikorwa by’iterambere bafashamo abanyarwanda by’umwihariko abaturage b’Akarere ka Ngoma yagize ati: “Turashimira ingabo na Polisi kubera ibikorwa byiza mukomeje kwegereza abaturage bacu by’umwihariko mu kubafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza duhereye kuri aya mazi agiye kubafasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda bityo barusheho kwimakaza isuku n’isukura mu ngo zabo”
Yasabye abaturage kuzafata neza ibi bikorwa remezo baba bahawe bakarushaho kwizera inzego z’umutekano no kubungabunga ibyagezo birinda kubyangiza. Umuyoboro w’amazi wafunguwe ku mugaragaro mu murenge wa Jarama uzaha amazi abaturage barenga 9000 batabonaga uko bavoma amazi meza akenshi bakayoboka ibishanga.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh MUGANGA yavuze ko ibi bikorwa byose bagiye gukora ibyinshi ari ibyifuzo basabwe n’abaturage, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ubufatanye mu guharanira ko igihugu cyarushaho gutera imbere kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye igisigaye ari ugufatanya n’abaturage kwihuta mu iterambere ntawe usigaye inyuma.
Ibi bikorwa by’ingabo na Polisi byakozwe hirya no hino mu gihugu mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 igihugu kimaze kibohowe.