Ibitaro Bikuru bya Kibungo byashyikirije inzu byubakiye Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibitaro Bikuru bya Kibungo byashyikirije inzu bubakiye MUTUYIMANA Josiane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Remera, Akagari ka Bugera, Umudugudu wa Rwesero.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Gicurasi 2025, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo MUKAYIRANGA Marie Gloriose, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse na Dr. MUNYEMANA Jean Claude, Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo.

MUTUYIMANA Josiane wahawe inzu, yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimira byimazeyo ubuyobozi n’Ibitaro. Yagize ati: "Ndishimye cyane. Sinari nzi ko nabona inzu yanjye bwite ikoze neza gutya. Ndashimira cyane Ubuyobozi bw’Akarere n’Ibitaro Bikuru bya Kibungo bantabaye bakanyubakira kuko iyo nabagamo yari imeze nabi cyane kandi ntabushobozi nari mfite bwo kuba nayisana. Iyi nzu ni impano y’ubuzima bushya nanjye ngiye gukora cyane niteze imbere."

Dr. MUNYEMANA Jean Claude yavuze ko iki gikorwa kiri mu bikorwa byo kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside mu buryo bufatika. Yagize ati: "Nk’ibitaro bitanga ubuvuzi, tugira n’inshingano zo kwita ku mibereho rusange y’abaturage. Twahisemo kubakira uyu muturage inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu n'igice 5,500,000 kugira ngo tumugarurire icyizere cyo kongera kubaho kandi akabaho neza binamufashe kumva ko atari wenyine."

Mu butumwa bwe, MUKAYIRANGA Marie Gloriose yashimye iki gikorwa cy’indashyikirwa, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo igihugu cyubakiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: "Gufasha abarokotse kubona amacumbi meza ni kimwe mu bikorwa bigamije guharanira imibereho myiza y’abaturage. Tuurashimira Ibitaro bya Kibungo ku bufatanye bagira mu guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abaturage bacu uretse mu nshingano zabo bafite zo kwita ku buzima bw'abaza babagana kwa muganga bakeneye ubuvuzi bakaba banadufasha gutuza neza abaturage bacu harimo n’iyi nzu nziza bahaye MUTUYIMANA Josiane nawe tukaba tumusaba kuyifata neza."

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa bigamije guharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside no kubereka ko bafitanye isano n’igihugu cyabo bityo bakabaho batekanye kandi bafite icyizere cy’ejo hazaza.

 

 

Back