Ibyaranze umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Bwana KANAYOGE Alex na MUTEMBE Tom.

None kuwa 14.02.2022 Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari umunyamabangaNshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma Bwana KANAYOGE Alex woherejwe gukorera mu karere ka Musanze n'UmunyamabangaNshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Ngoma Bwana MUTEMBE TOM wari UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro.

Igikorwa cyitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, abahagarariye Inama Njyanama y'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, AbanyamabangaNshingwabikorwa b'imirenge hamwe n'abakozi b'Akarere ka Ngoma.

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye uyu muhango Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yashimiye Bwana KANAYOGE Alex umurava n’ubwitange byamuranze mu gihe yari amaze mu karere ka Ngoma amwifuriza gukomeza guteza imbere abaturage aho yimuriye ibirindiro yakomeje yizeza UmunyambangaNshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma Bwana MUTEMBE Tom ubufatanye ndetse n'imikoranire myiza hagati ye n'abakozi bose b'Akarere ka Ngoma mu gutanga serivisi nziza ku muturage mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Akarere ka Ngoma.

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ashyikiriza Bwana KANAYOGE Alex impano yagenewe n'abakozi b'Akarere ka Ngoma

Abakozi b’Akarere ka Ngoma basezeye uwari umunyamabanganshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Bwana Kanayoge Alex bamugenera impano bamwifuriza kuzagira ishya n’ihirwe aho agiye gukora mu karere ka Musanze yanahawe kdi icyemezo cy’ishimwe mu rwego rwo kumushimira ubwitange n’umurave yarkoranye inshingano ze mu gihe cyose amaze mu karere ka Ngoma.

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ashyikiriza Bwana KANAYOGE Alex icyemezo cy'ishimwe yagenewe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma

Back