ICYUMWERU CY’ABAFITE UBUMUGA CYARANZWEMO IMIKINO
Kuva tariki ya 22/11/2015 kugeza tariki ya 03/12/2015, ni icyumweru cyahariwe abafite ubumuga mu gihugu cyacu. Icyo cyumweru kikaba kigaragaza umwanya ukomeye Leta y’u Rwanda, ariko cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, baha abafite ubumuga. Mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru, harimo gusura abafite ubumuga mu matsinda anyuranye akora ibikorwa binyuranye byo kwiteza imbere. By’umwihariko ariko muri iki cyumweru NPC (National Paralympic Committee), yateguye amarushanwa y’imikino inyuranye. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/11/2015, amakipi anyuranye yahuriye ku bibuga by’Akarere ka Ngoma mu mikino ya nyuma(Finales). Iyo mikino ni umukino w’intoki(Sitball), n’imikino ngororangingo(Athlétisme) igizwe no gutera umuhunda (javelot), gutera ingasire (disque) no kujugunya intosho (poids).
Mu mukino w’intoki(Sitball), amakipi y’Umurenge wa Rukira yinganzuye andi makipi: Abakobwa ba Rukira batsinze ab’Umurenge wa Kibungo naho abahungu ba Rukira batsina aba Remera. Amakipi yatsinze yahawe ibikombe. Ku mikino ngororangingo, Ikipi ya Sake niyo yahize izindi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari waje gukurikirana iyo mikino yabwiye abafite ubumuga ati “Abafite ubumuga mufite impano zinyuranye, mugomba kwisanzura mukaziteza imbere, zikabaviramo ibyiza impano zitanga. Mugomba kandi kubyaza inyungu amahirwe mufite yo kugira ubuyobozi bwiza bubitayeho cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME”.
By SIBOMANA Jean Bosco