ICYUMWERU CYAHARIWE ABAFITE UBUMUGA CYARASHOJWE.
Ku itariki ya 03/12/2015, mu gihugu hose, wari umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga. Muri iki cyumweru cyatangiye tariki yas 22/11/2015, kikaba cyari gifite n’insanganyamatsiko igira iti “TWUBAKE UBUSHOBOZI KURI BOSE DUTEZA IMBERE IBIKORWA BIDAHEZA”, hakozwemo ibikorwa byinshi, harimo gusura abafite ubumuga mu matsinda anyuranye akora ibikorwa binyuranye byo kwiteza imbere, ibikorwa by’umuganda usoza ukwezi bigamije kwita ku bafite ubumuga; by’umwihariko ariko muri iki cyumweru NPC (National Paralympic Committee), yateguye amarushanwa y’imikino inyuranye yashojwe tariki 24/11/2015.
Igikorwa cyo gusoza iki cyumweru, kikaba cyarabereye mu Ishuri Ryisumbuye rya Sake, mu Murenge wa Sake, harasurwa abafite ubumuga bitabwaho n’Ababikira b’Abizeramariya bo muri Paruwasi ya Rukoma-Sake. Aho muri Paruwasi ya Rukoma-Sake, abo Bihayimana bafite Centre IZERE UMWAMI, yita ku bantu bafite ubumuga bagera ku 116. Muri bo abenshi ni abana bato. Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bakaba barabumbiwe muri Koperative yitwa COPRAGA(Coopérative pour la Promotion Agaseke), iboha uduseke twiza cyane. Uretse kuboha uduseke iyo Koperative ifite ubworozi bw’ihene, ndetse nabo ubwabo, mu misanzu mito batanga, bakaba bamaze kugurirana ihene zigera kuri 80, zitari ibikorwa bya Koperative nyiri izina. Umuhango wo gusoza iki cyumeru, ukaba warayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame KIRENGA Providence.
Mu ijambo rye Madame KIRENGA Providence yabwiye abaje muri uwo munsi ko kugira ubumuga bishobora kugwirira buri wese, ko abafite ubumuga bagomba aria bantu nk’abandi, ko ariko kubera ubumuga bafite gabomba kwitabwaho, bakagaragarizwa urukundo, bakitabwaho ku buryo budasanzwe. Akaba ari nayo mpamvu y’insanganyamatsiko“TWUBAKE UBUSHOBOZI KURI BOSE DUTEZA IMBERE IBIKORWA BIDAHEZA”, yibutsa buri wese kudaheza abafite ubumuga. Yahumurije Abafite ubumuga abawira ko u Rwanda ruri ku isonga ku isi mu bihugu byita ku bafite ubumuga, ko Leta yabo rero iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, itazahwema gukora ibishoboka kugira ngo babone ibyo bakenera, bitabweho ku buryo bwose.
By SIBOMANA Jean Bosco