Icyumweru cy’ubutaka kije gikenewe
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13/06/2017, mu Karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cy’ubutaka(Land Week). Kikaba kizasozwa tariki ya 16/06/2017.
Iki cyumweru cy’ubutaka cyatangirijwe mu Murenge wa Sake n’Umuyobozi wungirijwe w’Akarere ka Ngoma, Bwana RWIRIRZA JMVianney kigamije gufasha abaturage bafite ibibazo binyuranye mu butaka, birimo kwandikisha ubutaka, kubuhererekanya ndetse no kubusorera.
Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga “Koresha neza ubutaka bukwanditseho bibe inkingi y’iterambere ryawe”, abaturage bashishikarijwe kwandikisha ubutaka, basobanurirwa ko iyo ubutaka butanditse kuri nyirabwo, buba ari ubwa Leta. Ko ariko iyo bumwanditseho ashobora kububyaza inyungu zinyuranye bukaba isoko y’iterambere.
Abaturage basabwe kujya bu biro by’imirenge muri iki cyumweru cyose, bagasobanuza kandi bagasaba ubufasha mu bibazo byose by’ubutaka bafite. Uretse abashinzwe ubutaka mu mirenge no ku karere, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyandikishirize y’Ubutaka (RLMAU: Rwanda Land Management Users Authority), cyohereje abakozi bacyo baje gutanga ubufasha. Iryo tsinda ry’abakozi ba RLMAU, ryaje riyobowe na Madame alice UWITUZE.
Abaturage bakaba barishimiye cyane iki cyumweru cy’ubutaka, kko uretse no gukemura ibibazo bafite bitewe n’uko serivisi zabegerejwe, kizanabasigira ubumenyi mu micungire y’ubutaka.
Back