ICYUZI CYA NGOMA 22 KIGIYE GUTANGIRA GUKORESHWA

Umushinga Ngoma 22, ni umushinga wo kuhira, hakoreshejwe icyuzi cy’amazi(Valley dam)uri mu Karere ka Ngoma, mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Remera n’Akagari ka Muhurire mu Murenge wa Rurenge. Uyu mushinga wa Ngoma 22 wakozwe ku  nkunga y’Ubuyapani inyuze mu Kigo cy’Ubuyapani Kigamije Ubutwererane Mpuzamahanga(JICA: Japanese International Cooperation Agency). Ibikorwa byo  gutunganya iki cyuzi cyo kuhira, byuzuye bitwaye akayabo k’amafaranga miliyoni 12 z’amadolari y’amanyamerika ni ukuvuga agera kuri miliyari 10 z’amanyarwanda.
Uyu mushinga ugamije kuhira ubutaka bwa hegitari 300: 265 zikaba ari zo ku misozi(Hillside irrigation) na 35 zo mu gishanga. Aho ku misozi hakaba hateganyijwe kuzahingwamo imbuto n’imboga. Ubu huhinzi buzakorwa n’imiryango 1376 yibumbiye mu mashyirahamwe. Ni umushinga ufite umwihariko n’ibikorwaremezo byinshi bisaba gufatwa neza n’abagenerwabikorwa.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 08/06/2017, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi Bwana NSENGIYUMVA Fulgence yasuye uwo mushinga, mu rwego rwo kureba uko uhagaze. Ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise,  abahagarariye JICA, n’inzego zinyuranye, Minisitiri NSENGIYUMVA Fulgence yasuye ibikorwa by’umushinga wose. Nyuma yo gusura umushinga yaganiriye n’abaturage. Yatangiye ashimira Leta y’u Rwanda ku by’uwo mushinga mwiza ugamije kongerera ubukungu abaturage kuko hazahingwa ibihingwa bibyara amafaranga, ashimira Leta y’Ubuyapani ku nkunga nziza kandi ikomyeye yahaye u Rwanda. Yasabye abaturage gusigasira ibikorwaremezo by’umushinga, bakabibumbatira aho kubyangiza nk’uko hari aho  byagaragaraye. Yijeje abaturage ko muri iyi mpeshyi bazahinga, mu gihembwe cy’ihinga cya 2018C, bityo abasaba gutegura vuba imirima, kugira ngo bakoreshe ayo mazi bari bamaze igihe bategereje ko ajyamo. Abaturage bagaragaje ibyishimo, bavuga ko uwo mushinga, bari bategereje igihe uzatangirira kuko bawutezeho, bawutezeho kwiteza imbere no gukirigita ifaranga. Bashimiye Leta ku by'uwo mushinga n'ibindi byiza ihora ibagezaho.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back