Umurenge SACCO zigiye guhuzwa zigire bank imwe ku rwego rw’Akarere
Mu nama yahuje abakozi ba SACCO zikorera mu Mirenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere INGABIRE Benoit hamwe n’intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), hagarutswe ku cyerekezo cyo guhuza Umurenge SACCO zigakora nk’amashami ya banki izaba ifite icyicaro ku Karere (District Umurenge SACCO).
Iyi gahunda igamije kunoza imitangire ya serivisi z’imari mu baturage, kongera umutekano w’amafaranga yabo, no guha abikorera n’abaturage muri rusange uburyo bworoshye bwo kubona serivisi z’imari ku rwego rwisumbuyeho kuzatangwanga n’U,urenge SACCO.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere INGABIRE Benoit yashimangiye ko uku guhuza bizafasha kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, bikarushaho guteza imbere gahunda ya Leta yo gukangurira buri Munyarwanda gukorana n’ibigo by’imari.
Intumwa za MINECOFIN nazo zagaragaje ko iki gikorwa kizanafasha mu gucunga neza umutungo w’abanyamuryango ba SACCO, kunoza imiyoborere y’ibi bigo no kuborohereza mu mikorere igezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abitabiriye inama basabwe gukomeza gusobanurira abaturage ibyiza byo gukorana n’izi banki nshya zizaba zihuriye ku rwego rw’Akarere, kugira ngo bazirinde gutakaza amahirwe y’iterambere n’imibereho myiza bijyana no gukorana n’ibigo by’imari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yitabiriye inama yiga kuri gahunda yo guhuza Umurenge SACCO zikagira bank ku rwego rw'Akarere.

Abagize inama z'ubutegetsi mu Umurenge SACCO hamwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa bitabiriye inama igamije guhuza Umurenge SACCO zikagira bank ku rwego rw'Akarere.