IGIHEMBWE CY’IHINGA 2019A CYATANGIJWE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/10/2018, mu Karere ka Ngoma hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2019A. Iki gihembwe cy’ihinga gitangijwe mu gihe mu Karere ka Ngoma, hakomeje kuba ikibazo gikomeye cy’imvura nke cyane. Ariko n’ubwo iki  kibazo cy’ibura ry’imvura gihari, abaturage ntibacitse intege, bateguye ubutaka ndetse abenshi basohora imbuto ubwo hagwaga imvura nke mu minsi ishize.
Iki gihembwe cy’ihinga 2019A cyatangirijwe kuri site ya Gahushyi, mu Kagari ka Kibatsi, Umurenge wa Rukira. Iyi site ifite ubuso bwa hegitari 220, ikaba irimo guhingwaho ibigori.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, watangije iki gihembwe, yasabye abaturage gukomeza kugira umurava n’ubutwari bagashyira imbuto mu mirima n’ubwo imvura ikomeje kuba nke bwose. Yasabasabye na none kuba maso, kugira ngo batazatungurwa na nkongwa idasanzwe kuko aho babonye imvura mbere, yatangiye kuhagaragara. Yijeje abaturage kuzakomeza kubasura mu rwego rwo gushakira ibisubizo n’ibindi bibazo birebana no gufata neza umusaruro no kuwugeza ku isoko bagaragaje. Umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) muri Ngoma, Bwana MUGIRANEZA Thierry we yasabye abaturage gutangira gutekereza uburyo bakoresha amazi y’akagezi ka Cyamahehe kanyura mu mirima yabo, bityo bakuhira, kuko byabafasha kunganira ikirere, nko mu bihe nk’ibi by’ibura ry’imvura.
Nk’uko bigaragara, abaturage bafite impungenge zikomeye kubera ikibazo cy’imvura yabaye nke; ariko ubuyobozi bukomeje kubaba hafi kugira ngo bubahumurize, bubatere akanyabugabo kandi hakorwe igishoboka ihinga ry’iki gihembwe cy’ihinga 2019A, rikorwe. SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back