Ikibazo cy’umusaruro w’imboga n’imbuto wajyaga wangirika ukimara gusarurwa kigiye kubonerwa igisubizo.

Hagiye kubakwa icyumba kizajya cyifashishwa mu gukonjesha imboga n'imbuto bizatuma umusaruro utongera kwangirika

Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu by’ubuhinzi, imboga n’imbuto nyinshi zipfa kubera kubura uburyo bwo kuzibika neza. Bimwe mu bibazo abahinzi bahura na byo ni ukubura aho babika umusaruro igihe bamaze gusarura zitaragezwa ku masoko cyangwa bagitegereje abaguzi.  Niyo mpamvu Akarere ka Ngoma kubufanye n’umufatanyabikorwa witwa RWARRI hagiye kubakwa icyumba gikonjesha imboga n’imbuto kizubakwa mu Murenge wa Sake. Ubu bubiko buzafasha gukemura icyo kibazo, bitume abahinzi bagira umutekano w’ibiribwa no kubona isoko rirambye kandi umusaruro ureke kwangirika utaragurishwa kuko byajyaga bitera abahinzi igihombo.

Umushinga wo kubaka ububiko bukonjesha uzafasha abahinzi cyane kuko bizagabanya igihombo bahuraga nacyo bitewe no kwangirika ku musaruro, bizatuma kandi umusaruro w’imboga n’imbuto uhorana kuberako ububiko bukonjesha butuma imboga n’imbuto zigumana umwimerere, bityo zikagirira akamaro abazirya n’abazigurisha.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Mapambano Nyiridandi Cyriaque yagaragaje ko uyu mushinga ari igisubizo ku bahinzi ba Ngoma, cyane cyane abatuye mu Murenge wa Sake. 

Yagize ati: "Akarere ka Ngoma ni kamwe mu dufite abahinzi benshi b’imboga n’imbuto, ariko bagihura n’ikibazo cy’umusaruro wangirika kubera kubura aho babika. Uyu mushinga uzabafasha kugera ku isoko bafite umusaruro mwiza kandi utarinze kwangirika."

Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa bihuye n’icyerekezo cy’Igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi no kurwanya igihombo cy’umusaruro. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka ubu bubiko bizatangira mu kwezi kwa Mata 2025.

Akarere ka Ngoma gakomeje gufatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo ubuhinzi bugere ku rwego rwo hejuru, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kongera umusaruro w’Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque UWIZEYE Belange Umuyobozi w'umushinga RWARRI baganira ku gikorwa cyo kubaka ububiko bw'ibiribwa bukonjesha imboga n'imbuto buzubakwa mu Murenge wa Sake.

Basobanuye uburyo umushinga wo kubaka icyumba gikonjesha imboga n'imbuto uzashyirwa mu bikorwa

Mu karere ka Ngoma uhasanga imboga n'imbuto nyinshi kubera ari Akarere gafite umwihariko w'ibiyaga bifasha abahinzi kuhira

Back