Ikigo Nderabuzima cya Zaza kigiye kuvugururwa nyuma y’imyaka irenga ijana gishinzwe

Mu bufatanye na Kiliziya Gatolika binyuze muri Caritas, hagiye gutangizwa umushinga wo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Zaza, kimwe mu bigo bifite amateka akomeye mu Karere ka Ngoma, cyashinzwe mu1926 kikaba kimaze imyaka irenga ijana gitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu Mirenge ya Zaza,Mugesera na karembo.

Iki gikorwa cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana MAPAMBANO Nyiridandi Cyriaque, yagiranaga ibiganiro byimbitse n’abahagarariye Caritas, byibanze ku buryo bwo kuvugurura no kuzamura ireme ry’akazi n’imitangire ya serivisi muri iki kigo cy’ubuvuzi.

Mu butumwa bwe, Bwana Mapambano yavuze ko kuvugurura iki kigo bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, by'umwihariko mu rwego rw'ubuzima, kandi ashima uruhare rukomeye Kiliziya Gatolika yagiye igira mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma.

“Iki kigo cyashinzwe hagamijwe gufasha abaturage bo muri aka gace kubona serivisi z’ubuvuzi ariko uko igihe gishize gikeneye kwagurwa kugirangi kijyane n’umubare munini w’abaza bakigana bashaka serivisi turashimira kiliziya Gatolika ubufatanye mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Uyu mushinga utegerejweho kongera inyubako, kuvugurura ibikoresho no kongeramo serivisi nshya, uzatuma Ikigo Nderabuzima cya Zaza gikomeza kuba icyitegererezo mu gutanga serivisi zinoze z’ubuvuzi, gifashe abaturage benshi bo mu mirenge ya Zaza n’iyegereye kubona ubuvuzi hafi kandi bufite ireme.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yakiriye intumwa za Caritas baganira ku mushinga wo kwagura Ikigo Nderabuza cya Zaza

Back