Ikipe y'Akarere ka Ngoma Etoile de l'Est iherutse gutsindira gukina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yashimiwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
None kuwa gatandatu taliki 23/10/2021 mu busitani bwa East Gate Hotel habereye igikorwa cyo kwakira no gusjimira ikipe y'Akarere ka Ngoma imaze igihe gito itsindiye kujya mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda iboneraho no kwerekana abakinnyi bazayifasha muri shampiyona.
Bwana Muhizi Vedaste umuyobozi wa Etoile de l’Est nakanyamuneza kenshi yagize ati: “Kujya mu cyiciro cya mbere tubigezeho nubwo bitwaye imyaka myinshi, abazi iyi kipe barishimye, turabikesha Akarere ka Ngoma katubaye hafi bakadutera inkunga kandi ikazira ku gihe kuburyo tutigeze tubura amikoro yo gufasha ikipe”.
Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w’Akarere ka Ngoma we yavuze ko nk'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bishimira ibyagezweho n'iyi kipe itarigeze igamburuzwa n’urugendo rukomeye yanyuzemo kuko yari ifite icyerekezo cyiza kiyiganisha ku ntsinzi yambwiye abakinnyi ko imigirire nkiyo aribyo Akarere kabifuzaho kugirango ikipe izarambe mu cyiciro cya mbere buri wese akwiye kugira intego.

Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ashimira abakinnyi y'ikipe y"akarere ka Ngoma Etoile de l'Est


Muri ibi birori bwo gushimira ikipe abakinnyi ba etoile de l'est bari bafite akanyamuneza ku maso.
Hon. CG EMMANUEL K.GASANA Guverineri w'intara y'iburasirazuba yavuze ko ubuyobozi bw'intara bunejejwe no kuba Etoile de l'Est igarutse mu cyiciro cya mbere atanga inama zirimo imishinga yakorwa ikinjiriza ikipe amafaranga kugirango ibone ubushobozi bwo gukomeza guhatana mu cyiciro cya mbere igiye gukina. Igikorwa cyitabiriwe n'abjyanama b'Akarere, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Inzego z'umutekano mu karere, abafanyabikorwa b'Akarere ka Ngoma n' Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA yashimiye ikipe ya Etoile de l'Est ayizeza ko ubuyobozi bw'Intara buzakomeza kuyiba hafi no kuyikorera ubuvugizi.