IMBATURABUKUNGU ZA NGOMA ZAVUZE AMACUMU

Imbaturabukungu ni umutwe w’Intore w’abagize Urugaga rw’Abikorera(PSF: Private Sector Federation) mu Rwanda. Uyu mutwe kimwe n’indi mitwe y’Itorero ukaba ugenda igira iby’iciro binyuranye, binyura mu bikorwa by’Itorero ry’Igihugu.
Kuri uyu wa kane tariki ya 25/10/2018, Imbaturabukungu zo mu Ntaramanaguhiga za Ngoma, zavuze amacumu, maze zirata ibigwi n’ibirindiro mu mihigo bagiranye n’Akarere mu nkera y’imihigo mu cyiciro cyashojwe mu mpera z’ukwezi kwa 06/2018. N’ubwo igihe gishize ari amezi atatu gusa, Imbaturabukungu z’Intaramanaguhiga zimaze kugera kuri byinshi. Mu kuvuga amacumu, zagaragaje ibikorwa by'ingenzi zimaze kugeraho mu mihigo zagiranye n'Akarere. Kuri ubu, izi Ntore z’urugaga rw’Abikorera (PSF) zifite umushinga wo kubaka inzu y'igorofa y'ubucuruzi mu Mujyi wa Ngoma, izatwara amafaranga y'u Rwanda miliyari imwe yose. Mu kuvuga macumu  zasuye ikibanza zaguze ahazubakwa iyo nzu igezweho y’ubucuruzi. Icyo gikorwa kikaba kizakurikiranwa n’Itsinda ry’Abashoramari ba Ngoma (NIG: Ngoma Investment Group), rikuriwe na Bwana KARURANGA Jean Chris.
Izi ntore kandi ziri ku rugamba rwo kurwanya ibibazo bibangamira imibereho y’abaturage(Human Security Issues), bityo zikaba zimaze gutanga amabati 750 yo gufasha abatishoboye. Muri uku kuvuga amacumu Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngoma, Bwana HABAKURAMA Oreste, yavuze ko bahagurukiye kuvugurura Umujyi wa Ngoma, bityo ararika buri wese, ubyifuza kuza muri icyo cyerekezo kuko Ngoma ari Akarere karimo amahirwe menshi y’ishoramari. Umugabane umwe muri iki gikorwa cyo kubaka iyi nzu y’ubucuruzi akaba ari ibihumbi mirongo 50, ariko imigabane y’ishingiro akaba ari imigabane byibuze ibiri, ni ukuvuga ibihumbi 100.
Mu Ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye izi Ntore z’Imbaturabukungu, icyo cyerekezo cyiza bafite cyo guteza imbere Umujyi wa Ngoma n'Akarere muri rusange, n’uwo mutima wo kwita ku batishoboye. Yashimye by'umwihariko abamaze kugira ibyo bakora mu kuvugurura umujyi. Maze nk’Umukuru ry’Intaramanaguhiga, abashima intambwe, abemerera  ubufatanye busesuye bw'Akarere; ashimangira  kandi ko kugera ku byiza bishoboka iyo abantu biyemeje kandi bashyize hamwe.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.



Back