Imihanda ikoze neza yafashije abaturage guhahirana no kugeza umusaruro wabo ku isoko
Abaturage bo mu karere ka Ngoma barashimira umukuru w’igihugu kuko begerejwe imihanda y’igitaka kandi ikoze neza ku buryo ngo bitakibagorwa no guhahirana n’ibindi bice by’aka karere ndetse no kugeza umusaruro wabo ku isoko.
KARINGANIRE Jean Pierre wo mukagali ka Gafunzo mu murenge wa Sake avuga ikorwa ry’umuhanda uva ku murenge wa Zaza ugera mu murenge wa Sake ahitwa ku matara uzabafasha guhahirana no kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Ati: “Iyi mihanda idufasha gusarura umusaruro wacu ku buryo nta kibazo cyo kuwugeza ku isoko bitworohera kuko mbere byari bimeze nabi cyane ku buryo hari naho utagomba kunyura n’amaguru n’igare n’imodoka ntiyashoboraga kuba yaharenga.
Kubera ko bashyizemo iyi Garaviye, mbere habaga icyondo, Moto ntizigendemo cyangwa imododa ahubwo turabishimira Perezida Paul Kagame watugejeje kuri aya majyambere ntabwo inaha hari hameze gutya”.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buherutse kugirana n’itangazamakuru Mapamabano N.Cyriaque Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko imihanda y’igitaka igenda ikorwa hirya no hino kandi niyo igize aho yangirika irasanwa.

Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
Ati:”Dufite imihanda y’igitaka (Feeder roads) tukagira n’imihanda ya kaburimbo,iy’igitaka ni nayo myinshi ikoze kandi igendeka neza. Nubwo hari usanga iyo imvura ibaye nyinshi ikagira ibyo itwara tunagira gahunda yo kongera kuyitaho no kuyisana (Maintenance)”.
Mapambano akomeza vuga ko mu mwaka utaha mu ikorwa ry’indi mihanda izakenerwa mu ngengo y’imari 2021-2022 hazahangwa imirimo mishya ku rubyiruko rwa Ngoma ku buryo hazakoreshwa kamapani z’urubyiruko rwa Ngoma.
Ati: Navuga ko ubu tugiye gutera intambwe yindi kugirango dushakire n’urubyiruko akazi,tugiye guha akazi ko gukora imihanda za Kampani z’urubyiruko. Dufite Kampani eshanu zigiye guhabwa ako kazi (Gukora Imihanda umwaka utaha) ku buryo bazanahabwa Nkunganire binyuze muri BDF bakabona n’utu mashini n’amafaranga yandi azabafasha bakaba aribo bazajya bakora imihanda kandi bakaba ari n’abaturage bacu bazungukira muri iyi mirimo yo gufata neza imihanda”.
Mu mwaka w’Imihigo y’ingengo y’imari 2020-2021 Akarere ka Ngo,ma kubatse imihanda ireshya n’ibirometero 34,harimo 22 by’umuhada Nyaruvumu-Rebezo n’ibirometero 12 by’umuhanda Zaza-Sake, hasanwa n’indi mihanda ireshya n’ibirometero 104.