IMIRIMO YO KUBAKA SITADE YA NGOMA YATANGIJWE KU MUGARAGARO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27/06/2018, ahitwa kuri PAM mu gice cy’umujyi wa Ngoma cyitwa Rond-Point, munsi y’ishuri rya ASPEK, za tingatinga, ibikamyo byikorera ibikoresho byo kubaka, abashinwa benshi n’utujaketi tw’akazi, abaturage byari urujya n’uruza. Uwatambukaga wese yibazaga icyabaye. Ariko wakwegera abaturage  bakakubwiri  umwe ku wundi  n’ibyishimo byinsho ngo «Yewe noneho irashyize igiye kubakwa ».  Wakwibaza uti « ni inki  bavuga?»Iyo ni Sitade nziza abaturage ba Ngoma bamaze imyaka n’imyaka bategereje. Ariko ubu inzozi zabo zigiye kuba impamo. Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragararo iyubakwa rya Sitade ya Ngoma, ni igikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na Sosiyete  y’Abashinwa CRBC(China Road and Bridge Corporation). Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’umuyobozi wa CRCB, bafunguye ku mugaragaro itangira ry’iyo mirimo. Muri icyo gikorwa kandi hari n’umukozi uhagarariye Ikigo Gishinzwe Imyubakire mu Rwanda(RHA : Rwanda Housing Auyhority), ndetse n’uhagarariye Landamark izakora ubugenzuzi bw'imirimo. Umuyobozi  wa CRBC  yishimiye ubufatanye Igihugu cyabo cy’Ubushinwa, gifitanye n’u  Rwanda kuva 1974, ashima iterambere rigaragarira buri wese u Rwanda rumaze kugeraho. Yijeje ko bazakora ibishoboka byose, mu bufatanye n’abandi bose, imirimo yo kubaka ikarangirira igihe. Abandi bayobozi bavuze bishimiye iki gikorwa, bizeza ubufatanye busesuye kugira ngo Imirimo izagende neza.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye mbere na mbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuri iyi sitade nziza cyane yemereye Abaturage b’Akarere ka Ngoma, none imvugo ikaba ibaye ingiro. Iyi sitade ikaba igiye no gutuma umujyi wa Ngoma uba mwiza nk’uko biri mu cyerekezo cy’Akarere.

Yasabye abaturage kuyibyaza umusaruro bagasaba ku ikubitiro, akazi mu kuyubaka, bakabona amafaranga na nyuma yo kuzura ikazateza imbere siporo zose mu Karere.
Twavuga ko iyi Sitade ya Ngoma ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 3500 ahasakaye, ikazaba irimo ibibuga by’imikino myinshi harimo n’icya tennis ; izuzura itwaye akayabo ka 9.307.000 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga gato miliyari 8. Iyi sitade ikaba iteganyijwe kuzubakwa mu gihe cy’amezi 11.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back