Imiryango 104 irishimira ko yagabiwe inka binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Uyu munsi kuwa 07/10/2021 mu karere ka Ngoma hatanzwe inka muri gahunda ya Girinka, mu Karere kose hakaba hatanzwe inka 104, uyu muhango ukaba witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque ari kumwe n'abahagarariye inzego z'Umutekano mu karere ka Ngoma.

Bwana RUGINA Christophe yishimiye ko yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda
Umuturage uhagarariye abandi bahawe Inka yashimiye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. RUGINA Christophe Yagize ati: “Mu muco nyarwanda uwakugabiraga inka mwabaga mugiranye igihango none mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Paul KAGAME ku bw'ineza yagiriye umuryango wanjye akatworoza iyi nka yonsa bityo abana banjye bakaba bagiye kunywa amata":
Mu butumwa yatanze Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yasabye abaturage bahawe izi nka kuzifata neza bakazitaho kuko zizabafasha kwiteza imbere bakagera ku iterambere bifuza, abibutsa ko iyi ari impano ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora ashakira umuturage icyamuteza imbere.