Imiryango 25 yo mu murenge wa Mutenderi yasezeranye byemewe n'amategeko

Abasezeranye bishimiye ko iyi gahunda yabegerejwe iwabo bitabasabye gutega bajya ku murenge.

Kuri uyu wa Kane taliki 12.01.2023, Umuyobozi w’Akarere akaba n'umwanditsi w'irangamimerere mu Karere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasezeranyije imbere y'amategeko kandi yacyira indahiro z'imiryango 25 yo mu murenge wa Mutenderi, Akagali ka Nyagasozi yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

Imiryango 25 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye muruhame

Bamwe mu basezeranye bavuga ko bishimiye uburyo iyi gahunda yabegerejwe bikabafasha gusezeranira hafi kdi bakazigama amafaranga bashoboraga gutakaza bajya ku biro by’umurenge wa Mutenderi. Iki gikorwa cyo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kijye gikurikira icyumweru cy’ubukangurambaga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’umuryango cyabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 aho cyasojwe imiryango myinshi isezeranye ndetse handikwa nabana bavutse ariko bakaba bari batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Umwanditsi w'irangamimerere akaba n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yakiriye indahiro z'abasezeranye imbere y'amategeko.

Mu butumwa bw'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abashyingiranwe kubana neza bakirinda ikintu cyose cyahungabanya umubano wabo yagize ati: "Mu rugo abashakanye bagomba kuganira kuri gahunda zose z'urugo kugira ngo rutere imbere, bagasangira byose, bagatahiriza umugozi umwe ntabwo bikwiye ko mufatanya guhinga imyaka hanyuma igihe cyo gusarura umutungo ukiharirwa n'umwe mubashakanye."

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yahaye impanuro imiryango 25 yashyingiranywe imbere y'amategeko abasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

 

Back