Imiryango 800 yahuye n’ikibazo cy’amapfa yatangiye kunganirwa ihabwa ibiribwa.

Umuyobozi bw’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yatangiye igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango 800 yo mu mirenge itanu ariyo Kibungo, Remera, Mutenderi, Mugesera na Rukira yahuye n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’ibura ry’imvura, bikaviramo abaturage kuteza imyaka bari barahinze.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Rukira,Akagali ka Nyaruvumu kuko ariho habaruwe abaturage besnhi bagizweho ingaruka n’ihindagurikire y’ikirere. Mu mi rynago 800 yabaruwe mu karere ka Ngoma igera kuri 523 ni iyo mu murenge wa Rukira.

Mu biribwa abaturage bahawe harimo umuceri, kawunga n’ibishyimbo bakemeza koi bi biribwa biziye igihe kuko abagizweho ingaruka n’amapfa bari batunzwe no guca inshuro kuko imyaka bahinze yangijwe n’izuba.

Uwitwa Immaculee KARUGARAMA yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda yabageneye ubufashaa bw’ibiribwa kuko imyaka yabo bari bizeyeho umusaruro uzabagoboka mu ibi bihe yangirijwe n’izuba ryavuye ari ryinshi. Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma kubahsakira ibihingwa byihanganira izuba birimo ibijumba ndetse n’ingeri z’imyubati akaba aribyo bahinga ahari hageneye ibigoli n’ibishimbo byangiritse.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma MAdamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abahawe ibiriwa kwirinda kubigurisha

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yasabye abaturage bahawe ibiribwa kubikoresha mu muryango bikagaburirwa abo mu rugo abibutsa ko ibiribwa bahawe atari ibyo kugurisha. Yakomeje avuga ko Leta ihora itekereza ku baturage bayo ikabahora hafi mu bihe bidasanzwe byose.

Abaturage bishimiye ibiribwa bahawe, basabwa kwirinda kubigurisha kuko bigenewe abagize umuryango wose

Ibiribwa biri guhabwa abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa yakomotse ku izuba ryavuye ari ryinshi rikangiza imyaka yabo byatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Back