IMIRYANGO ICUMI Y’ABAROKOTSE JENOSIDE YAHAWE INKA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 06/04/2018, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana MUFULUKYE Fred, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bwana BANAMWANA Bernard, yagejeje ku miryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu Murenge wa Rukumberi, inka nziza zihaka, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubaremera.
Izo nka zatanzwe na Sosiyete y’Itumanaho ya TIGO, zaje zisanga ibindi bikorwa iyi sosiyeye yakoreye imiryango igera kuri 25 birimo kuyigezaho amashanyarazi.
Mu ijambo yagejeje ku bahawe inka, Guverineri  yabasabye kuzifata neza  zikabateza imbere. Yasabye abaturage muri rusange kwita ku matungo yabo, no kurwanya imirire mibi. Mu gusoza yasabye abaturage bose kuzitabira ibikorwa birebana n’icyunamo birimo kwitabira ibiganiro, gufata mu mugongo abarokotse, bakimakaza urukundo birinda ingengabitekerezo ya jenoside, bakita by'umwihariko ku mutekano.

Abahawe inka  bashimiye Leta, ku buryo yita ku baturage bayo, ishyiraho gahunda zo kuzahura abatishoboye; bashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, watekereje kubavana mu bworo, akaboroza inka.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Back