IMURIKABIKORWA RYABAYE ISHURI RYIZA KU BARYITABIRIYE BOSE

Kuva tariki ya 20/03/2018 kugeza 22/03/2018, Akarere ka Ngoma gafatanyije n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF: Joint Action Developmant Forum), kateguye imurikabikorwa(Open Day). Ubusanzwe iki gikorwa kikaba kigamije guha abafatanyabikorwa b’Akarere umwanya wo kugaragaza ibyo bakora, mu rwego rwo guteza imbere Akarere.

Muri iri murikabikorwa, ryatangijwe kandi rigasozwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, hagaragayemo ibikorwa bikomeye n’ubushakashatsi bugamije guteza imbere umuturage ariko cyane cyane mu buhinzi.

Umushinga Hinga Weze, wagaragaje amamashini anyuranye ahendutse yafasha abaturage gufata neza umusaruro  cyane cyane ku gihingwa cy’ikigori, kuva mu isarura kugeza habonetse ifu. Uyu mushinga wa Hinga Weze ukaba waranatanze amahugurwa ku bahinzi. Naho Kaminuza ya Kibungo, UNIK, igaragaza ko na mbere yo guhinga ifasha umuturage kumenya imiterere y’ubutaka bwe ndetse no kubwuhira amazi akwiye.
Uretse aba bafatanyabikorwa bagaragaje ibi bikorwa by’indashyikirwa, hagaragayemo n’utundi dushya mu myuga n’ubukorikori ku buryo, iri murikabikorwa ryabaye n’ishuri ku bantu benshi.

Ibyo byose nibyo Umuyobozi w’Akarere  Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagarutseho haba mu gutangiza no gusoza ibikorwa by’iryo murikabikorwa. Yashimangiye ko imurikabikorwa ari ishuri rifasha uwamuritse ibikorwa kuvugurura imikorere, agamije gukora neza kurushaho. Abarisuye nabo bagahaha ubwenge ku buryo bunyuraye. Umuyobozi w’Akarere yashimiye cyane abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ubwitabire n’ubwitange bagaragaje muri iri imurikabikorwa, ariko avuga ko ibyo byose byashobotse kubera umutekano igihugu gifite, by’umwihariko uko wacunzwe aho mu imurikabikorwa; akaba yarabishimiye inzego z’umutekano. Yasabye abaje kumurika ibikorwa, gukomereza aho, bagakora umurimo unoze kandi bagatanga serivisi nziza.

SIBOMANA Jena Bosco
PRMCO/Ngoma


Back